Impinduka nshya zongeye kugaragara mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bakuye ibirindiro byabo mu bice byinshi byo mu Kibaya cya Rusizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, berekeza mu gace ka Kamanyola.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko abaturage batuye mu duce twa Sange, Bwegera, Luberizi, Luvungi, Lemera, Kabunambo n’inkengero zabyo batangaje ko babonye ingendo z’abasirikare ba AFC/M23 n’ibikoresho bya gisirikare byimurwa bivuye muri ibyo bice.
Umunyamakuru wigenga ukorera muri Kivu y’Amajyepfo hamwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri teritwari ya Walungu babwiye BBC ko M23 n’abategetsi bayo batangiye kuva muri utwo duce ku wa Gatandatu. Icyakora, kugeza ubu ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro cyemeza cyangwa gihakana ayo makuru.
BBC yatangaje ko yabajije M23 ku bivugwa byo kuva muri utu duce two mu Kibaya cya Rusizi ariko ko nta gisubizo irahabwa, ndetse ko uwo mutwe utaratangaza amakuru yerekeye iyo myimukire.
Abaturage batuye muri ibyo bice bavuga ko bamwe mu basirikare ba AFC/M23 bagaragaye berekeza mu gace ka Kamanyola, gaherereye muri teritwari ya Walungu. Aka gace gafatwa nk’ingenzi cyane mu mutekano wa Kivu y’Amajyepfo kubera ko kari ku muhanda uhuza Bukavu n’utundi duce two mu majyepfo y’iyo ntara.
Umwe mu bantu baganiriye n’itangazamakuru rya MCN yavuze ko ibyagaragaye bishobora kuba biri mu rwego rw’impinduka zisanzwe zikorwa mu micungire y’ingabo ku rugamba.
Yagize ati: “bishobora kuba biri mu rwego rw’impinduka zisanzwe zikorwa mu micungire y’ingabo ku rugamba, aho abasirikare bashobora kwimurwa cyangwa gusimburana bitewe n’imiterere y’akazi ka gisirikare n’ingamba z’umutekano.”
Ibi byatumye havuka impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage, bamwe bibaza niba koko AFC/M23 iri gusubira inyuma kubera igitutu cya gisirikare n’icya dipolomasi, cyangwa niba ari uburyo bwo kwisuganya no gushyira imbaraga ahandi hafatwa nk’ingenzi kurushaho.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko kwimura abasirikare mu duce runaka bidahita bisobanura gutsindwa cyangwa kuva burundu muri ako gace. Ahubwo ngo bishobora kuba ari uburyo bwo guhindura imiterere y’urugamba cyangwa kongera gutunganya ibirindiro.
Utu duce bivugwa ko AFC/M23 yavuyemo twigeze kuberamo imirwano ikomeye cyane mu Kuboza umwaka ushize, mbere y’uko uwo mutwe winjira mu mujyi wa Uvira.
Icyo gihe M23 yafashe uwo mujyi ariko iza kuwuvamo nyuma y’iminsi mike, ibintu byavuzwe ko byakozwe kubera igitutu cya Washington, maze uwo mutwe usubira mu duce two mu majyaruguru ya Uvira turi ku ntera isaga kilometero 40.
Leta ya Kinshasa hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe basaba AFC/M23 gusubira inyuma ikagera i Kamanyola, agace uwo mutwe wafashe kuva muri Gashyantare umwaka ushize mbere y’amasezerano yasinyiwe i Washington muri Nyakanga y’uwo mwaka.
Hari amakuru kandi avuga ko uku kwimurwa kw’ingabo gushobora kuba gufitanye isano n’igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera ku mpande zose zifitanye isano n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Amerika ndetse n’ibihugu byo mu Burayi bamaze igihe basaba impande zihanganye guhagarika imirwano no kwemera ibiganiro bya politiki.
Ibyo bihugu kandi bikomeje gushinja impande zitandukanye uruhare mu guhungabanya umutekano w’abasivile, mu gihe intambara ikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’abaturage bava mu byabo.
Mu byumweru bishize, imirwano yongeye gukaza umurego mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu byateye impungenge abaturage ndetse n’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Hagati aho, abaturage bo mu Kibaya cya Rusizi bavuga ko bakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihinduka, mu gihe benshi muri bo bavuga ko icyifuzo cyabo gikomeje kuba amahoro arambye n’umutekano usesuye nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, ubwicanyi n’ubushyamirane bimaze gushegesha ubuzima bwabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

