Dosiye y’indege y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi imaze imyaka igera ku icumi iparitse mu gihugu cya Espagne igiye kongera kuvugisha benshi nyuma y’uko kimwe mu bitangazamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu cyatangaje ko kigiye kongera kuyicukumbura mu buryo bwimbitse.
Iyi ndege ya Perezida w’u Burundi yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV (s/n 1151) imaze imyaka myinshi idakora ingendo, nyuma yo kujyanwa ku kibuga cy’indege cya Cuatro Vientos i Madrid muri Espagne ngo ikorerwe ibikorwa byo kuyisana no kuyitaho, ariko ikibazo cyayo kikaba cyarakomeje kuba urujijo kugeza n’ubu.
Mu gihe abaturage benshi bakomeje kwibaza icyatumye iyi ndege ihagarara igihe kingana gutyo hanze y’igihugu, ikinyamakuru Radio Publique Africaine (RPA) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere gitangiye kongera gufungura iyi dosiye kuva igihe iyi ndege yagurwaga mu 2014 kugeza aho ibintu bigeze ubu.
RPA yavuze iti: “Guhera kuri uyu wa Mbere utaha, Radio RPA izongera gufungura dosiye y’indege ya perezida: kuva ‘yagurwa’ mu 2014 kugeza uko imeze ubu muri Espagne, unyuze ku kugera mu Burundi kwayo ndetse no kuva i Bujumbura muri 2016-2017.”
Iyi ndege yigeze kumurikwa nk’ikimenyetso cy’ishema ku gihugu cy’u Burundi ubwo yageraga i Bujumbura, ariko nyuma y’igihe gito yongeye kuva mu gihugu ijyanwa i Burayi, aho kugeza ubu itarasubira gukora nk’uko byari byitezwe.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we aherutse kuvuga kuri iyi ndege mu buryo bwatumye benshi bongera kuyigarukaho. Yavuze ko yamaze gusaza kandi ko ishobora kuba ikibazo aho kuba igisubizo ku gihugu.
Ndayishimiye yavuze ko yigeze no gutekereza kuyigurisha kubera ko kuyitunga bikomeje gutwara amafaranga menshi. Yanasobanuye ko hari igihe yatekereje kuyigurisha nk’ibyuma bishaje, ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko ikibazo cyayo gishobora kuba gikomeye kurusha uko abaturage babyumvaga.
RPA ivuga ko mu byo igiye kwibandaho harimo ibibazo byinshi bimaze igihe bivugwa ariko bitarabonerwa ibisobanuro bihagije.
Muri ibyo bibazo harimo impamvu nyamukuru ituma iyi ndege ikomeza kuguma i Madrid imyaka yose ityo, ndetse n’inkuru yavuzwe na Général Neva ku muntu bivugwa ko yaba yarafatiriye ibyangombwa by’iyo ndege.
Iki gitangazamakuru cyabajije kiti: “Kuki impamvu indege ikomeje kuba i Madrid? Ninde muntu wavuzwe na General Neva wafatiriye ibyangombwa byayo, kandi kubera izihe mpamvu?”
Hari kandi ibibazo bijyanye n’amafaranga igihugu gikomeza gutanga kuri iyi ndege nubwo idakora ingendo. RPA yatangaje ko igiye no gukurikirana amafaranga akoreshwa buri mwaka mu kuyitaho no kwishyura aho iparitse muri Espagne.
Iyi dosiye ishobora kongera gukurura impaka zikomeye mu Burundi, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu ndetse abaturage benshi bakomeje kwibaza niba amafaranga agenda kuri iyi ndege akwiye gukomeza gutangwa ku gikoresho kimaze imyaka hafi icumi kidakoreshwa.
Kuzamura iyi dosiye bushya bishobora kandi gushyira igitutu ku bayobozi kugira ngo hatangwe ibisobanuro birambuye ku mateka y’iyi ndege, uburyo yaguzwemo, amafaranga yamaze kuyitangwaho n’icyo leta iteganya kuyikoraho mu gihe kiri imbere.
Kuvugwa kw’iyi nkuru kandi kuje mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku micungire y’umutungo wa leta mu Burundi, aho bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bavuga ko hakenewe gukorera mu mucyo no gusobanurira abaturage uko amafaranga yabo akoreshwa.
Nyuma y’imyaka hafi icumi iyi ndege iri ku kibuga cy’indege cyo muri Espagne, ikibazo benshi bibaza ubu ni kimwe gusa: ese iyi ndege izongera kugera i Bujumbura ikora, cyangwa izarangira igurishijwe mu byuma bishaje nk’uko Perezida Ndayishimiye yigeze kubitekerezaho?
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



