Abanyamahanga barenga 230 batawe muri yombi muri Uganda mu mukwabo wakozwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, aho bakekwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubwambuzi, gukoresha nabi ikoranabuhanga ndetse no gukora imirimo itemewe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko abantu 231 ari bo bamaze gufatwa, barimo 62 bakomoka muri Nigeria bafatiwe mu karere ka Adjumani mu majyaruguru y’icyo gihugu ku wa 27 Mata 2026. Aba bantu bakekwaho gukora ibikorwa by’ivugabutumwa badafite ibyangombwa bibemerera kubikora.
Iyo minisiteri yavuze ko “Abanya-Nigeria 62 bafatiwe mu karere ka Adjumani tariki ya 27 Mata 2026, kandi byagaragaye ko bakoraga imirimo irimo ivugabutumwa nta ruhushya babifitiye.”
Mu kindi gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira uwa 28 Mata 2026, inzego z’umutekano zataye muri yombi abandi banyamahanga 169 bari mu nyubako iherereye mu gace ka Bukoto-Ntinda mu Mujyi wa Kampala. Abo bantu bose bari bahuriye mu bikorwa byakekwagaho kunyuranya n’amategeko.
Amakuru yatanzwe n’iyi minisiteri agaragaza ko abafatiwe muri iyi nyubako bakomoka mu bihugu byinshi birimo Ethiopia, Pakistan, u Buhinde, Bangladesh, Ghana, Myanmar, Sri Lanka, Cambodge, Nepal, Indonesia na Malaysia.
Mu iperereza ry’ibanze, bamwe mu bafashwe bemeye ko binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bavuga ko babanje gushukwa n’amasezerano y’akazi batigeze bahabwa.
Iyo minisiteri yasobanuye ko “Hari bamwe basobanuriye uru rwego ko binjijwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko babanje kubeshywa akazi.”
Byongeye kandi, hari abakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubwambuzi bukoresha ikoranabuhanga, mu gihe abandi basanganwe ibikoresho bifashishwa mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Iperereza ryagaragaje ko inyubako bafatiwemo yari yarateguwe mu buryo budasanzwe, aho yashyizwemo ibikorwaremezo byose birimo na restaurant, hagamijwe gutuma abayibamo badasohoka ngo bajye mu baturage.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yavuze ko “iyi nyubako yashyizwemo ibyangombwa byose birimo restaurent kugira ngo abayibamo batazajya bakenera kujya hanze, bashyire umutima ku bikorwa bitemewe.”
Abafashwe bose biteganyijwe ko bazakurikiranwa n’ubutabera, aho abazahamwa n’ibyaha bazahanwa hakurikijwe amategeko ya Uganda, mu gihe abandi bazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku bikorwa bakekwaho.
Iki gikorwa kije mu gihe Uganda ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya ibyaha bikorwa n’abanyamahanga, cyane cyane ibifitanye isano n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi butemewe, hagamijwe kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

