Umugabo arembeye mu bitaro nyuma yo gusukwaho amavuta yatuye akanaterwa icyuma n’umugore we kubera kumufuhira

Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 26 ryahindutse iry’amarira n’akababaro mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho amakimbirane ashingiye ku ifuhe yarangiye avuyemo ihohoterwa rikomeye ryasize umugabo arembeye mu bitaro, mu gihe umugore we yatawe muri yombi.

Amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’ibanze agaragaza ko intandaro y’ibi byabaye ari uko uwo mugore yabonye umugabo we mu kabari ari kumwe n’undi mugore, basangira inzoga n’ibindi bicuruzwa byo mu kabari. Ibyo byamubyukije uburakari n’ishyari rikomeye, bituma afata icyemezo cyo gutaha ategereza umugabo mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yemeje aya makuru, asobanura uko byagenze n’uko inzego zakoze ibyihutirwa zigoboka uwahohotewe.

Yagize ati: “Amakuru twahawe ibibazo bikiba ni uko umugore yamennye amavuta ashyushye ku mugabo we, anamutera icyuma. Mudugudu yaraduhamagaye arabitubwira tubasaba guta muri yombi uwo mugore, natwe twahise duhamagara imbangukiragutabara ijyana uwo mugabo kwa muganga. Byatewe no gufuha.”

Yakomeje asobanura neza uko byatangiye, ati: “Uwo mugore yaciye ku kabari baturanye asanga uwo mugabo yicaranye n’undi mugore ariko bari gusangira bimwe byo mu kabari. Uwo mugore rero yaratashye ategereza umugabo ko ataha, undi yageze mu rugo asanga umugore yamwiteguye ahita amumenaho ayo mavuta.’’

Amakuru akomeza avuga ko ayo mavuta yatuye yamusutswe ku mugongo, mu bitugu no ku bindi bice by’umubiri, ibintu byamukomerekeje bikomeye, byiyongeraho igikomere cy’icyuma yatewe. Nyuma y’ibi, abaturanyi bahise batabara, maze ubuyobozi buhamagara imbangukiragutabara yamujyanye kwa muganga.

Kuri ubu uwo mugabo arwariye mu Bitaro bya Nyamata aho ari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe umugore ukekwaho gukora ayo mahano afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ategereje gukurikiranwa n’ubutabera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama bwongeye kwibutsa abaturage ko amakimbirane yo mu ngo, yaba ashingiye ku ifuhe cyangwa ku bindi bibazo, akwiye gukemurwa mu nzira z’amahoro n’amategeko aho kwihanira.

Rwasa Patrick yagize ati: “Niba hari amakimbirane cyangwa hari ibyo abantu batumvikanyeho wakwegera inzego z’ubuyobozi … abantu nibegere izo nzego zose zibafashe mu gukemura ibibazo aho kwihanira.”

Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku makimbirane yo mu ngo, kuko akenshi rishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, rikangiza imiryango ndetse rikaba rishobora no kuvamo ibyaha bikomeye byahanwa n’amategeko.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibi byabaye byabateye impungenge, basaba ko hakongerwa ubukangurambaga bwo kwigisha imiryango uko yakemura ibibazo mu bwumvikane, hagamijwe gukumira ibyaha nk’ibi bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui