Uruzinduko rwa Papa Léon XIV mu gihugu cya Cameroun rwari rwitezweho kuba urw’amateka, by’umwihariko mu butumwa bwe bwo gushishikariza abaturage n’abayobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Icyakora, uko iminsi ishira, amakuru akomeje kujya ahagaragara arwerekana mu isura itandukanye, aho bivugwa ko mu mitegurire no kumwakira habayemo imikoreshereze idasobanutse y’umutungo wa Leta, irimo n’ibikorwa bifitanye isano na ruswa.
Mu butumwa bwe yagejeje ku bayobozi n’abaturage ba Cameroun, Papa Léon XIV yasabye ko ruswa icika mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, ashimangira ko ari imwe mu nzitizi zikomeye zibangamira iterambere rirambye n’ubutabera.
Icyakora, amakuru atandukanye aravuga ko ibyo yasabye bitandukanye n’ibyabaye mu kumwakira.
Ingengo y’imari yari yateganyijwe mbere y’uruzinduko, cyane cyane ku bijyanye na protocole, umutekano n’ingendo, bivugwa ko yari ingana na miliyoni 1,5 z’ama-euro.
Ariko nyuma, ayo mafaranga yaje kuzamuka mu buryo budasanzwe, agera kuri miliyoni 76 z’ama-euro, asaga miliyari 130 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byateje kwibaza ku mikorere y’inzego za Leta, cyane cyane mu itangwa ry’amasoko n’imishinga yakozwe mu buryo bwihuse.
Bimwe mu byavuzwe cyane harimo isoko ryo gutunganya umwe mu mihanda Papa yagombaga kunyuramo. Uwo muhanda wari warateganyijwe kurangira muri Nyakanga 2025, ariko ugeze muri Gashyantare 2026 utararangira.
Icyo gihe, Meya w’umujyi wa Yaoundé yafashe icyemezo cyo kongera igihe cyo kuwuzuza, hashyirwaho n’amezi abiri y’inyongera, ibintu byavugwaga ko byatumye amafaranga akomeza kwiyongera mu buryo budasobanutse.
Mu bindi byagarutsweho harimo impano zagombaga guhabwa Papa Léon XIV. Ku wa 27 Werurwe, Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida, Ferdinand Ngoh Ngoh, yasabye ko hatangwa ikilo n’inusu bya zahabu izifashishwa muri izo mpano.
Nyuma y’icyo cyifuzo, ku wa 1 Mata, Minisitiri w’Imari, Louis Paul Motaze, yemeje ko hatangwa ikilo kimwe cya zahabu itunganyije ya carat 24, hakiyongeraho amagarama 500 yatanzwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro nk’umusanzu. Ibi nabyo byateje impaka ku mucyo w’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu.
Hari kandi amakuru avuga ko mu rwego rwo kugaragaza ko uruzinduko rwitabiriwe n’abanyamahanga benshi, hari abaturage basanzwe b’Abanya-Cameroun bambitswe isura y’abashyitsi baturutse mu bihugu byo hanze, by’umwihariko nka Gabon, bagahabwa amafaranga kugira ngo bagaragare nk’abashyitsi mpuzamahanga. Ibi byafashwe nko kugerageza kwerekana isura itari yo ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cyavuzwe ni uko hari abantu bahoze ari abadipolomate badafite inshingano ubu, bakusanyijwe bagashyirwa mu mahoteli akomeye yo mu murwa mukuru Yaoundé, arimo Hilton na Mont Fébé, bakishyurirwa n’amafaranga ya Leta. Bivugwa ko ibi byateguwe n’abantu bo mu nzego zo hejuru zegereye ubuyobozi bw’igihugu.
Ibi byose bikomeje gutuma uruzinduko rwa Papa Léon XIV rutavugwaho rumwe, aho bamwe barufata nk’icyizere cyari kije guteza impinduka mu mitegekere, mu gihe abandi barubona nk’urwagaragaje intege nke mu micungire y’umutungo wa Leta.
Ibyo byiyongera kuba amagambo ya Papa yo kurwanya ruswa asa n’ahurirana n’ibirego by’uko mu kumwakira habayemo ibikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’iyo ruswa yasabaga kurandurwa.
Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro kuri ibi birego, ariko igitutu cy’abaturage n’abakurikiranira hafi politiki ya Cameroun gikomeje kwiyongera, basaba ibisobanuro birambuye ku mikoreshereze y’ayo mafaranga n’ababigizemo uruhare.
Uko byagenda kose, uru ruzinduko rushobora gusiga isomo rikomeye ku bijyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta n’uburyo ibikorwa mpuzamahanga byategurwa mu mucyo no mu nyungu z’abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

