Itorero rya ADEPR ryasobanuye impamvu y’icyemezo giherutse gufatirwa bamwe mu bashumba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kibambura inshingano z’ubushumba burundu, rigamije kurinda ko barangiza ibihano byabo bakagaruka mu nshingano zo kuyobora abakirisitu.
Ibi byatangajwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru ku wa 25 Mata 2026, nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango wibanze ku Batutsi bahoze ari abanyamuryango ba korali Hoziyana ikorera muri ADEPR Nyarugenge.
Mbere y’uwo muhango, abagize iyi korali basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, banazishyiraho indabo mu rwego rwo kuzirikana no kuziha icyubahiro.
Mu gusobanura impamvu y’iki cyemezo cyafashwe nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko byakozwe hashingiwe ku gihe bamwe muri abo bashumba bari bari kugana ku musozo w’ibihano byabo.
Yagize ati: “Urebye, abenshi ubu ni bwo bari gusoza igihe cyabo mu magororero. Kugira ngo bataza nk’aho baje gukomerezaho inshingano bari bafite, ni byiza ko abantu bafata ibyo byemezo. Birumvikana, abantu bagombaga no kubanza gusesengura kuko byose bigira amategeko ajyana na byo”.
Yakomeje asobanura ko n’ubwo aba bantu bashobora kuba baragaragaje kwihana, bemerewe gusenga nk’abandi bose, ariko batemerewe kongera gukora imirimo y’itorero isaba kuba icyitegererezo ku bandi.
Ati: “Abihannye bemerewe kujya mu rusengero bagaterana bisanzwe ariko ntibemerewe imirimo ituma babera urugero abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose”.
Yavuze kandi ko n’ababa barahunze igihugu bakajya mu mahanga bakomeje ibikorwa by’itorero bagomba kubwirwa ukuri n’abo bayobora.
Ati: “Bamwe hari igihe usanga bafiteyo insengero. Niba hari n’abamuyobotse, bamukurikiye, bari kumwe na we ahongaho, bajye bamubwiza ukuri. Bamubwire ngo ‘ntabwo ukwiye kuba uri umuyobozi wacu kuko ibyo wakoze mu gihugu wavuyemo ntabwo biguhesha kuba umushumba’”.
Mu muhango wo kwibuka, hanazirikanwe by’umwihariko Abatutsi 16 bari abanyamuryango ba korali Hoziyana bishwe muri Jenoside, ndetse n’undi umwe wari utari mu bahigwaga ariko agahitamo kwicwa aho gutandukana na bo, bigaragaza urugero rw’ubumuntu n’ubudahemuka budasanzwe.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakirisitu benshi ba ADEPR, abahagarariye Ibuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, inshuti n’imiryango y’abazize Jenoside, bose bahuriye ku butumwa bwo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

