Intambwe nshya mu kibazo cy’u Rwanda na RDC: Umuyobozi mushya wa MONUSCO yasuye abarwanyi ba FDLR

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, aherutse gusura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari mu kigo cy’i Bambiro muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari bitegura gutaha mu Rwanda nyuma yo kwemera gushyira hasi intwaro.

Aba barwanyi bari kumwe n’imiryango yabo, irimo abagore n’abana, bakaba bacumbikiwe mu kigo cya MONUSCO cyakirirwamo abarambitse intwaro.

Nubwo imibare yabo n’imyirondoro yabo bitatangajwe ku mugaragaro, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko ari bamwe mu bemeye gahunda yo gucyurwa mu mahoro.

Nyuma yo kubasura, James Swan yashimye icyemezo cyabo cyo kureka intambara, agaragaza ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye mu karere.

Yavuze ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba mu byihutirwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga, asaba ubufatanye bw’impande zose zirimo n’Abanye-Congo.

Yagize ati: “Ku kibazo cya FDLR iri kuva mu mashyamba no gucyura abiteguye gutaha mu gihugu cyabo, ndagira ngo mpamye ko kiri mu byihutirwa kuri MONUSCO, umuryango mpuzamahanga kandi byashimangiwe n’imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.”

Uru ruzinduko rwa Swan ruje rukurikira indi gahunda isa n’iyo, aho umuyobozi mushya wa MONUSCO yasubiye gusura abarwanyi bahurijwe mu kigo cya Mubambiro mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Abo ngo ni abemeye ubusabe bw’ingabo za FARDC zabasabye kurambika intwaro no kuzishyikiriza, bagashyirwa muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri RDC agaragaza ko MONUSCO ari yo yahawe inshingano zo kwambura intwaro aba barwanyi, kubasubiza mu buzima busanzwe no kubacyura, ibisabwe na guverinoma ya Congo Kinshasa.

James Swan kandi yagaragaje impungenge ku mibereho y’abagore n’abana bari muri ibyo bigo, ashimangira ko gahunda yo kurambika intwaro idakwiye kureba gusa ku barwanyi ahubwo igomba no kwita ku miryango yabo. Yavuze ko buri murwanyi uretse intambara aba “ateye indi ntambwe iva kure y’ihohoterwa.”

FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba umaze imyaka irenga ibiri ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo Inama y’Umutekano ya Loni yafashe imyanzuro myinshi isaba ko usenywa, uyu mutwe wakomeje gukomera aho gucika intege.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu ngingo z’ingenzi harimo gusenya FDLR. Icyakora kugeza ubu, ibikorwa byo kuwusenya ntibiratangira mu buryo bufatika, nubwo hari gahunda yo kwakira abemeye gushyira hasi intwaro.

Mu Ukwakira 2025, Guverinoma ya RDC ibinyujije mu ngabo za FARDC yahamagariye abarwanyi ba FDLR guhagarika imirwano no kwinjira muri gahunda yo kurambika intwaro no gucyurwa, hashingiwe ku masezerano ya Washington ashyira imbere gusenya uwo mutwe.

Nubwo hari intambwe igaragara, amakuru aturuka mu bice bitandukanye akomeje kugaragaza ko hari abarwanyi ba FDLR bagifatanya urugamba n’ingabo za RDC mu mirwano ikomeje kubahuza n’umutwe wa M23. Ibi bituma hibazwa niba gahunda yo gusenya FDLR izagerwaho mu gihe cya vuba.

Hari kandi amakuru avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze igihe yakira abantu batandukanye barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu FDLR, ndetse ngo byaba ngombwa uyu mutwe ukaba wanahindura izina kugira ngo ukomeze ibikorwa byawo mu buryo bushya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo zarwo, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje muri Kamena 2025 ko FDLR ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, anasobanura ko bakunze kwivanga mu baturage igihe bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero, bigatuma kubarwanya bigorana.

Ibi byose bishimangira ko nubwo hari abarwanyi bemeye kurambika intwaro no gutaha, ikibazo cya FDLR kigikomeye kandi gisaba ubufatanye bukomeye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo gishakirwe umuti urambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui