Amakuru akomeje guturuka ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo agaragaza ko abasirikare b’u Burundi bari muri iyo ntambara bakomeje gutakaza ubuzima ku bwinshi, ibintu bituma haduka impinduka zikomeye mu micungire y’imirambo ndetse n’imikorere y’igisirikare muri rusange.
Amakuru yizewe ava mu nzego za gisirikare agaragaza ko abasirikare benshi b’u Burundi baguye ku rugamba mu mirwano ibahuza n’umutwe wa AFC/M23, aho bivugwa ko ubwinshi bw’abahagwa bwatumye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bufata icyemezo cyo guhindura uburyo imirambo icungwa.
Ubusanzwe, imirambo yajyanwaga ahantu hamwe hihariye hazwi nka “Guantanamo” cyangwa ikabikwa mu byumba bikonjesha mbere yo gushyingurwa, ariko ubu byarahindutse.
Amakuru agira ati, “Imirambo ntikijyanwa ahantu hari hamenyerewe hazwi nka ‘Guantanamo’ cyangwa ngo ibikwe mu byumba bikonjesha ahantu hamwe.”
“Abavanwe ku Rugamba bapfuye bahita boherezwa muri za batatyo babarizwagamo akorera mu ntara zitandukanye.”
Ibi ngo byatewe n’ubwinshi bw’abasirikare bapfa, bigatuma uburyo bwari busanzwe budashobora kongera kubakira.
Ibi bibaye mu gihe u Burundi bukomeje kohereza izindi ngabo nyinshi mu gufasha ku rugamba. Ku itariki ya 14 Mata, abasirikare basaga 600 bo muri Batayo ya 411 bahagurutse ku cyambu cya Rumonge berekeza i Baraka muri Kivu y’Amajyepfo, aho bageze bukeye bwaho ku wa 15 Mata.
Nk’uko amakuru abivuga, “Bakihagera, bahise bashyirwa kuri gahunda boherezwa mu bice bitandukanye biberamo imirwano ngo bafashe bagenzi babo barwana na AFC/M23.”
Nubwo izi ngabo nshya zikomeje koherezwa, amakuru aturuka imbere mu gisirikare agaragaza ko igihombo gikomeje kwiyongera.
Mu mirwano yo ku itariki ya 19 Mata yabereye mu duce twa Mikenke, Gicumbi, Abara na Point Zero, abasirikare barenga 100 bakomerekejwe bikabije, mu gihe abandi 12 bahise bahasiga ubuzima.
Abatanze aya makuru bavuga ko “ibintu nk’ibyo byakunze kuba muri aya mezi abiri ashize,” bigaragaza ko ikibazo atari icy’ako kanya ahubwo ari icyakomeje gufata intera.
Ku bijyanye n’imirambo, hari n’aho bigaragara ko ititabwaho nk’uko byari bisanzwe. Rimwe na rimwe isigara ku butaka bwa Congo, cyangwa igacyurwa mu Burundi, ariko ntibikurikize uburyo bwari busanzwe bwo kunyuzwa mu buruhukiro bwa Camp DCA mbere yo gushyingurwa.
Ubu ho, nk’uko amakuru abivuga, “yoherezwa mu mabatayo babarizwagamo,” bikerekana uburyo ibintu byahindutse bitewe n’uburemere bw’iyo ntambara.
Icyakora, nubwo ubuyobozi bukomeje gushyira igitutu ku basirikare ngo bakomeze kurwana, hari bamwe muri bo bagaragaza kutishimira iyi ntambara. Bamwe bavuga ko batumva neza impamvu bayirimo, ndetse bagaragaza impungenge ku hazaza habo.
Mu magambo yabo, bagira bati: “Ntitwumva icyo turwanira kandi turasaba kuvanwa muri iyi mirwano tubona ko tutazatsinda.”
Ibi byose byerekana isura igoye y’uruhare rw’ingabo z’u Burundi muri iyi ntambara, aho igihombo cy’ubuzima, impinduka mu mikorere, no kuyinubira bituruka mu basirikare ubwabo bikomeje gutuma hibazwa ku cyerekezo cy’iyi mirwano n’ingaruka izagira ku gihugu no ku karere muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

