U Rwanda rwateguje impinduka zikomeye ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli runasaba abaturage guhindura imyitwarire

U Rwanda rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka kandi bishobora gukomeza gutumbagira mu gihe kiri imbere, bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuzwamo igice kinini cy’ibicuruzwa ku Isi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, kuri uyu wa 23 Mata 2026, mu kiganiro Rirarashe cya TV1, aho yasabye Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe, bagahindura imikoreshereze y’ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati: “Nubwo twashyiraho ingamba zikomeye zite, ntabwo dushobora kubikora twenyine. Dukeneye ko Abanyarwanda ubwabo bahindura imyitwarire kugira ngo bagendere muri ibi bihe bidasanzwe koko.”

“Icyo nakubwira ni uko ingano y’ibikoreshwa tutayibona igabanyuka. Dukeneye ko Abanyarwanda badufasha mu guhindura imyitwarire kugira ngo iyo twatumije iri mu Rwanda tuyikoreshe uko bikwiriye.”

Nubwo ibiciro byazamuwe ku isoko ryo mu gihugu, imibare igaragaza ko ikoreshwa rya peteroli rikomeje kuba riri hejuru, ibintu ubuyobozi bubona ko bishobora guteza ikibazo mu micungire y’ibihari.

Kuri ubu, litiro ya lisansi iri kugura 2938 Frw, mu gihe iya mazutu iri kugura 2205 Frw, ibiciro bikomeje kuzamuka ugereranyije n’ibihe byashize.

Amb. Uwihanganye yasabye abaturage gutekereza ku ngendo zikenewe gusa no gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi, nk’uko yabitangaje agira ati: “Abantu bakore ingendo ziri ngombwa, aho ugiye ukoreshe bisi za rusange muri Kigali no mu ntara zirahari, cyangwa abantu bagiye hamwe bakoreshe imodoka imwe, ariko tuba twifuza kubibona mu mibare. Kuva ibiciro byazamuka ntabwo tubona igabanyuka, ni ukuvuga ko ihinduka ry’imyitwarire tutararibona.”

Yongeyeho ko nubwo hari izamuka ry’ibiciro, bidakwiye kudindiza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, ahubwo ari amahirwe yo kunoza imikoreshereze y’ibikoresho n’ingufu zihari.

Ku bijyanye n’ahazaza h’ibiciro bya peteroli, uyu muyobozi yavuze ko nta cyizere gihari cy’uko byagabanuka vuba, kabone n’iyo intambara yahagarara, bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rifata igihe kugira ngo risubire ku murongo.

Ati: “Ibi bihe biracyakomeza. Ni yo uyu munsi iriya ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yahagarara, ingaruka zo kugira ngo tuzabashe gusubira mu bihe twari turimo bizatwara igihe, kubera twebwe ibyo twatumije bigera hano mu mezi abiri ariko n’isoko mpuzamahanga kugira ngo ryongere gusubira mu mwanya waryo bifata igihe.”

Yashimangiye ko ibiciro bishobora no kurushaho kuzamuka kurusha uko biri ubu, agaragaza ko nko kuri mazutu, igiciro cyo ku isoko mpuzamahanga kiri hejuru cyane.

Ati: “Rwose ibiciro bizakomeza kuzamuka ibyo ni ukuri, ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ukuri. Nk’ubu urebye, nka mazutu yarazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga.”

“Ugiye nko kureba igiciro kiri ku isoko turamutse ari cyo tugiye kugenderaho hano mu gihugu, yakabaye iri muri 3000 Frw 3500 Frw, ntabwo rero imbaraga zose twakora, nubwo twazishyiramo dute, ntiwavuga ko bizabuza ko ibiciro birenga aho biri.”

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma y’u Rwanda irizeza abaturage ko hari ingamba zafashwe zo gukumira ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, aho ububiko buhari buhagije kandi bugikomeje kubungabungwa.

Amb. Uwihanganye yasoje ashimangira ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo hatabaho ibura rya peteroli, anasaba buri wese kugira uruhare mu kuyikoresha neza muri ibi bihe byihariye igihugu kirimo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui