Impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zafashe indi ntera nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, atanze igisubizo ku magambo yavuzwe n’urubuga ruzwi nka “Imbwa Itukura” rukorera ku rubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter ), aho rwavugaga ku migambi ya politiki ijyanye n’amatora ya perezida ateganyijwe mu 2027.
Byatangiriye ku butumwa bwashyizwe hanze n’uru rubuga ku wa Gatandatu, buvuga ko ishyaka CNDD-FDD riri gutegura inama izabera muri Kaminuza ku wa 26 Mata 2026, ishobora kuba igamije gutora Evariste Ndayishimiye nk’umukandida waryo mu matora azakurikiraho.
Uru rubuga rwanavuze ko hari umugambi wo gutegura ayo matora muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2027.
Mu gusubiza ayo makuru, Perezida Ndayishimiye ntiyazuyaje kugaragaza uburakari bwe, mu kiniga n’ishavu ryinshi yasubije, avuga amagambo akakaye agira ati: “Uwiyita imbwa ni imbwa koko. Ntekereza ko nta muntu uzamukurikira.”
Yakomeje ashinja nyir’urwo rubuga gushaka gutera ubwoba abaturage, ndetse anahakana amakuru yavugaga ko amatora ashobora kwimurirwa mu ntangiriro za 2027, nubwo atigeze asobanura niba koko azemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye muri iyi minsi iri imbere.
Nubwo yagaragaje kutanyurwa n’ibivugwa n’uru rubuga, rwo ntirwatinze kumusubiza, ruvuga ruti: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida kuba yafashe umwanya wo kumbwira. Ariko ndashaka kumwibutsa ko ibyo mvuga ari ibyo we ubwe yambwiye turi kumwe.”
“Wahinduye ayo matariki kubera ko nayavuze. None se ayo navuze ku nama igamije kongera manda yawe kuki utayavuze? Nzabivuga byose, harimo n’umugambi wo kuguma ku butegetsi. Komera.”
Aya magambo yakomeje gukwirakwira cyane, akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki, bamwe bibaza impamvu Umukuru w’Igihugu yafashe umwanya wo gusubiza urubuga yavuze ko nta muntu urukurikirana.
Si ubwa mbere uru rubuga ruvugwaho gutangaza amakuru y’imbere mu ishyaka CNDD-FDD ndetse n’ibanga rya politiki y’ubutegetsi buriho.
Rwivuga ko ruyoborwa n’umuntu wigeze kuba mu ishyaka kuva mu 1996, rukavuga ko rufite amakuru y’ibanga menshi. Perezida Ndayishimiye ubwe yigeze kuvuga ko nyiri uru rubuga ari “iyo mbwa ubwayo,” ibintu byakomeje guteza urujijo ku miterere yarwo n’uwaba aruri inyuma.
Hari n’abigeze gukeka ko uru rubuga rufitanye isano na Jenerali Bertin Gahungu, ariko ibyo byaje gushidikanywaho cyane nyuma y’uko afunzwe, nyamara ibikorwa byarwo bigakomeza nta gihindutse.
Izi mpaka kandi zagaragaje uburyo amagambo Perezida Ndayishimiye akoresha ashobora gusobanurwa nk’ubutumwa bukomeye ku baturage bamwe, cyane cyane abakekwaho kudashyigikira ubutegetsi bwe, aho bamwe bavuga ko amagambo nk’ayo ashobora gufatwa nko kunenga cyangwa gutesha agaciro abatavuga rumwe na we.
Gusa ku rundi ruhande, hari ababona ko igisubizo cya Perezida ari uburyo bwo guhangana n’ibihuha n’amakuru adafite gihamya ashobora guteza umutekano muke cyangwa urujijo mu baturage, cyane cyane mu gihe igihugu kiri kwitegura amatora akomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

