Umwarimu utararangije kwiga kaminuza ntazongera kwigisha mu mashuri abanza: Impinduka nshya mu burezi bw’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, rwatangaje ko ruri mu nzira zo kuvugurura uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza bategurwa, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no guhangana n’ibibazo byari bimaze igihe bigaragara mu myigishirize.

Aya mavugurura yitezweho kuzana impinduka zikomeye aho umuntu uzajya yigisha mu mashuri abanza azajya asabwa kuba yararangije kaminuza.

Ibi byagarutsweho muri raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’umwaka wa 2024/2025 yashyizwe ahagaragara ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza uko urwego rw’uburezi ruhagaze muri rusange.

Iyo raporo igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 4.996, birimo 2.083 bifashwa na Leta ku bw’amasezerano, 1.576 bya Leta, ndetse n’ibigo byigenga 1.337.

Mu mibare y’abarimu, kugeza mu Ukuboza 2025, habarurwaga abarimu 133.029 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri bo, 71.011 bafite amashuri yisumbuye gusa, 10.667 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu gihe 21.147 bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu rwego rw’ubumenyi bw’abarimu, cyane cyane ku bigisha mu mashuri abanza ari na ryo shingiro ry’uburezi.

Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko igihe kigeze ngo gahunda ikoreshwa mu gutegura abarimu ivugururwe ikajyanishwa n’igihe.

Yagaragaje ko igihe abanyeshuri bamara mu mashuri nderabarezi ari gito ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Biga kugira ngo bazajye kwigisha mu mashuri abanza ariko iyo urebye igihe bamara ku ishuri ugereranyije no mu karere no ku Isi hose usanga kikiri gito. Ibyo rero na byo turi kubirebaho, dukora ubushakashatsi, tunabinoza neza.”

Mu Rwanda, amashuri nderabarezi 16 yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange, bakiga imyaka itatu bagahabwa uburenganzira bwo kwigisha mu mashuri abanza. Gusa, ugereranyije n’ibindi bihugu, hari aho abarimu bongeraho imyaka ibiri cyangwa ine y’inyongera, bikabaha ubushobozi bwimbitse mu myigishirize.

Dr Mbarushimana yagarutse ku buremere bw’umwuga w’ubwarimu, agaragaza ko kudaha agaciro gahagije imyiteguro y’abarimu bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Kwigisha ntabwo ari ibintu byoroshye. Buriya iyo mubona umuganga kwa muganga avura umurwayi akamubaga, agashyiramo ikinya akagira urugingo avanamo akarusubizamo, buriya no ku ishuri nubwo mutabona izo mashini ibyo byose biba biri mu mahugurwa ahabwa umwarimu.”

Yongeyeho ko amashuri abanza ari umusingi w’uburezi, kuko ari ho abana bigira gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Igihe rero bagize abarimu beza bashoboye, ni ha handi nibakomeza mu mashuri yisumbuye bakajya muri aya mashami [learning pathways] bazihitamo bikazatuma hari abakomeza muri TVET abandi bagakomeza mu mashuri makuru bityo tukazagira umunyarwanda ushoboye kandi ushobora kuziteza imbere akazateza imbere n’igihugu.”

Ku bijyanye n’icyerekezo gishya, Dr Mbarushimana yemeje ko mu minsi iri imbere kwigisha mu mashuri abanza bizasaba impamyabumenyi ya kaminuza. Ati: “ni ko bimeze.”

Izi mpinduka zije zunganira izindi zakozwe mu mwaka ushize, zirimo kuvugurura amasomo yigishwa mu mashuri yisumbuye, aho impuzamasomo zisanzwe zavanyweho hagashyirwaho uburyo bushya bwa ‘learning pathways’. Ubu buryo bugabanya amasomo mu byiciro bitatu by’ingenzi: imibare na siyansi, ubumenyamuntu, n’indimi.

Dr Mbarushimana yavuze ko ubu buryo bwaturutse ku bushakashatsi bwagaragaje inenge zari mu myigishirize ya mbere.

Ati “Ubushakashatsi twakoze no guhuza n’ibibera hirya no hino mu bihugu bidukikije n’ahandi hose ku Isi twasanze mu by’ukuri hari inenge zari zihari zidafasha umunyeshuri kubasha kubohoka, kugira ibyo ahitamo mu buryo bwisanzuye, izo zose rero uko ari 10 twashyizeho ibyiciro by’imyigire twita ‘learning pathways’ bitatu, harimo imibare na siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”

Muri siyansi, abanyeshuri bashobora guhitamo amashami atandukanye arimo imibare, ubugenge n’ubutabire, cyangwa imibare, ubugenge, ubumenyi bw’Isi n’ubukungu. Ibi bigamije gufasha umunyeshuri kwiyumvamo icyerekezo hakiri kare no kumwemerera guhitamo neza ibyo azakomeza muri kaminuza.

Nubwo izi mpinduka zitezweho kuzamura ireme ry’uburezi, zagaragaje n’ingaruka zirimo kuba hari abarimu basigaye basaguka mu masomo amwe n’amwe.

Ubu, mu gihe amashuri abiri yigisha isomo rimwe ku rwego rumwe, abanyeshuri bashobora guhurizwa hamwe mu cyumba kimwe, abarimu bagasimburana aho gukenera abarimu benshi nk’uko byari bisanzwe.

Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira yo kongera ireme ry’uburezi, hibandwa cyane ku musingi wabwo ari wo amashuri abanza.

Impinduka zo kuzamura urwego rw’abarimu zitezweho gutuma haboneka abarezi bafite ubumenyi buhagije, bashobora gufasha abana gutangira urugendo rw’ubumenyi bafite imbaraga n’ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui