Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ku wa Mbere yakiriwe ku mugaragaro mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, aho yagiranye ibiganiro bikomeye na Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu, Ibrahim Traoré.
Uru ruzinduko rwari rumaze iminsi rutegerejwe, rwagaragaye nk’intambwe ikomeye mu kugerageza guhuza inyungu z’akarere ka Sahel n’iz’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko ibiganiro byabaye hagati y’aba bayobozi byibanze ku gushaka uburyo bwo “kubaka no gukomeza ikiraro” hagati y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ka Sahel byahagaritswe muri uwo muryango, rizwi nka Alliance of Sahel States cyangwa Alliance des États du Sahel.
Aya magambo agaragaza neza icyari kigamijwe muri uru ruzinduko: kugabanya icyuho cyari kimaze igihe hagati ya AU n’ibihugu bya Sahel birimo Burkina Faso, Mali na Niger, byiyemeje kwishyira hamwe nyuma yo guhagarikwa muri uwo muryango.
Mbere yo kugera i Ouagadougou, ibiro bya Perezida Évariste Ndayishimiye byari byatangaje ko uru rugendo ari “mu rugendo rw’akazi n’ubucuti”, ariko uko ibiganiro byagenze byagaragaje ko hari byinshi birenze ubucuti busanzwe.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe ibihugu bya Burkina Faso, Mali, Niger ndetse na Guinée byagiye bihagarikwa mu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état) ryabaye mu 2021 na 2022.
By’umwihariko muri Burkina Faso, ubutegetsi bwa Ibrahim Traoré bwaje busimbura ubwa Roch Marc Christian Kaboré, ibintu byatumye AU ifata icyemezo cyo guhagarika icyo gihugu mu bikorwa byayo.
Icyo cyemezo cyateje umwuka mubi hagati y’uyu muryango n’ibihugu bya Sahel, aho byaje no kwishyira hamwe bishinga ihuriro byise AES, ubu rikuriwe na Ibrahim Traoré.
Mu biganiro byabereye mu Ngoro ya Koulouba, impande zombi zagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzahaza akarere ka Sahel, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukwirakwira, ndetse n’ingaruka z’ihindagurika rya politiki ku mibereho y’abaturage.
Perezidansi ya Burkina Faso yari yatangaje mbere y’uru ruzinduko ko ibiganiro byari kwibanda “ku bufatanye hagati y’Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (AES) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane mu rwego rwo gushimangira umutekano n’iterambere mu karere.”
Ibi byiyongera ku nshingano Perezida Évariste Ndayishimiye yahawe tariki ya 17 Nyakanga 2025, ubwo yagirwaga intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu karere ka Sahel.
Yari ashinzwe kuganira n’abayobozi b’ibihugu byo muri aka karere, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano n’iza politiki.
Nubwo ibiganiro byagaragaje ubushake bwo kwegerana, haracyari inzitizi zikomeye. Mu kwezi gushize, Inama ishinzwe umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe yatangaje ko nubwo hari umuhate wo kwegera ibi bihugu, uwo muryango “ugifite ikibazo cyo gusubirana ububasha bwawo” muri byo.
Ibi byerekana ko ibiganiro nk’ibi bya Ouagadougou ari intangiriro y’urugendo rurerure rwa dipolomasi, aho impande zombi zigomba kubanza kubaka icyizere cyari cyaratakaye.
Hari kandi n’indi ngingo ikomeye yihishe inyuma y’uru ruzinduko. Mbere y’aho, mu Ukuboza 2025, Ibrahim Traoré yari yatangaje ko ategereje kuzabaza Perezida Ndayishimiye impamvu nyayo yatumye igihugu cye cyahagaritswe muri AU, agaragaza ko icyo kibazo ari ingenzi mu biganiro byagombaga kuzahuza impande zombi.
Ibiganiro byabaye bishobora kuba byarakoze kuri iyo ngingo, nubwo ibisubizo byabyo byose bitaratangazwa ku mugaragaro.
Ku rundi ruhande, uru ruzinduko rwanahaye Perezida w’u Burundi umwanya wo gusura ibikorwa by’iterambere muri Burkina Faso, agamije kureba aho ubufatanye bw’ibihugu byombi bwakwagukira mu nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu gusoza uru ruzinduko, abasesenguzi benshi bemeza ko kuba Évariste Ndayishimiye yarahuye na Ibrahim Traoré ari intambwe ikomeye ishobora gufungura inzira nshya y’imikoranire hagati y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ibihugu bya Sahel.
Nubwo hari byinshi bigikenewe kuganirwaho, ibiganiro bya Ouagadougou bishobora kuba ari umusingi w’impinduka zikomeye mu mubano wa politiki n’umutekano ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu karere ka Sahel.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

