Amakuru akomeje guturuka mu Karere ka Rubavu no ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aragaragaza isura nyakuri y’uburyo umutwe wa FDLR wakoresheje amayeri yo kuyobya bamwe mu Banyarwanda, ubashuka kugurisha imitungo yabo no kwizera ibinyoma by’uko uzafata ubutegetsi mu gihe gito.
Ku wa 16 Mata 2026, ubwo abayobozi bakiraga Abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo nyuma yo gufatwa bugwate n’uyu mutwe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko hari abaturage baguye mu mutego w’izo nyigisho mbi.
Yagize ati: “Abantu (FDLR) mumaze iminsi muri kumwe bagiye bashuka Abanyarwanda bamwe na bamwe bakabumvira ngo bagiye kuza gutera u Rwanda barubohoze, bagurisha amasambu yabo bibashyira mu bukene kubera impuha n’inyigisho mbi.”
Iri tsinda ry’abatahutse rigizwe n’abana 280, abagabo 18 n’abagore 105, binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho batangiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Mulindwa yakomeje abibutsa ko gukurikira ibihuha byagiye bibagiraho ingaruka zikomeye, abasaba guhindura imyumvire no gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.
Ati: “Muzirinde impuha murebe ubuyobozi kuko inzego zabwo zegerejwe umuturage, mukore mwiteze imbere kandi mwibuke kubwira abo muziranye n’abo mufitanye isano batarafata icyemezo cyo gutaha muzababwize ukuri, bave mu nyigisho mbi kuko bakizengurutswe n’abantu batifuza ko batahuka.”
Yakomeje agaragaza ko FDLR ikoresha abaturage nk’igikoresho cy’inyungu zayo bwite, ibabuza gutaha kugira ngo igumane abo ikoresha mu nyungu zayo.
Ati: “Bariya bababuza gutaha baba bashaka inyungu zabo, bahora bifuza ko mugumana nabo bitwaza ko hari abaturage barinze bazatahana mu Rwanda, kandi muzababwire ibyo mugiye gusanga byose.”
Ubuhamya bw’abatahutse bwerekana ubuzima bukomeye banyuzemo, aho bavuga ko bari mu buzima bw’akaga, bwuzuyemo intambara, inzara n’ihohoterwa rikabije.
Niyonsenga Segasore, umusore w’imyaka 25 wavukiye muri Congo, yavuze ko gutaha kwe kumuhaye icyizere cy’ubuzima bushya.
Yagize ati: “Ndishimye kubera ntashye, ababyeyi babanje gutaha bageze mu Rwanda batubwira ko ari amahoro, twari tubayeho mu bibazo, ugahinga ntusarure, ukaryama utazi ko buracya kubera intambara.”
Yakomeje asobanura ibikorwa by’urugomo byakorwaga na FDLR, bigira ingaruka zikomeye ku baturage.
Ati: “FDLR yaraje itema insina yangiza ibintu byose, abagore bajyaga mu mirima bagiye guhinga babasangayo bakabafata ku ngufu, bikaba ngombwa ko babaha imiti mu kwirinda ko basama cyangwa bakagira izindi ndwara banduzwa.”
Undi mukobwa w’imyaka 18, Uwase Jeannette, nawe yagaragaje ubuzima bubi babagamo ndetse n’ukuntu yishimiye kugaruka mu Rwanda.
Yagize ati: “Njye navukiye muri Congo, ababyeyi banjye baza gutaha muri Giciye twaraburanye kubera intambara, ubuzima umuntu yabagaho bwari bugoranye, ariko ubu ndishimye kuko ngiye gushakisha ubuzima nkibeshaho, kuko hariya ntacyo wahingaga ngo ugisarure kubera FDLR.”
Aba baturage bari bamaze igihe baba mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, mbere yo kwishyikiriza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) kugira ngo rifashe mu gutahuka kwabo.
Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya, buri muntu mukuru ugarutse mu gihugu ahabwa Amadolari y’Amerika 188, mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bahabwa 113$, kandi buri wese agahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 40.800 Frw.
Aya makuru agaragaza neza ko inyigisho n’ibikorwa bya FDLR byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda bamwe, ariko nanone bigaragaza ko abatahutse bafite icyizere cyo kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyabo, nyuma y’imyaka myinshi y’akababaro n’ubushukanyi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

