Urujijo rukomeye ku makamyo menshi yuzuye intwaro yinjiye mu Burundi agasubizwa inyuma mu ibanga rikomeye

Amakuru akomeje guturuka mu Burundi no mu bihugu bihana imbibi na bwo akomeje guteza impaka n’impungenge, nyuma y’uko hagaragaye urujijo ku makamyo menshi bikekwa ko yari yikoreye intwaro, yinjiye muri iki gihugu hanyuma agasubizwa inyuma mu buryo budasobanutse.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane kuva mu Ukuboza 2025, aho amakuru atandukanye yavugaga ko mu Burundi hinjira intwaro z’ubwoko butandukanye, bikekwa ko zishobora kuba zari zigamije gukoreshwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Gusa uko iminsi yagiye ishira, amakuru mashya yagiye agaragaza ko hashobora kuba hari indi migambi irenze iyo kujya gufasha mu mirwano yo muri RDC, bitewe n’ibimenyetso byagaragaye ku rugendo rw’ayo makamyo.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, yagaragaje amakuru arambuye kuri iki kibazo, avuga ko izi ntwaro zanyuze mu nzira igizwe n’ibihugu bitandukanye byo mu karere.

Yagize ati “izi ntwaro zituruka ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, zikanyura muri Tanzania, zigakomereza mu Burundi.”

Yakomeje asobanura ko ku wa 10 Mata 2026, amakamyo 23 yikoreye izo ntwaro yinjiye mu Burundi, aherekejwe n’abasirikare b’ibihugu byanyuzemo.

Ati “abasirikare ba Kenya bayaherekeje bayageza ku mupaka wa Tanzania, aba Tanzania na bo bayageza ku mupaka wa Kobero.”

Akomeza avuga ko aya makamyo ageze ku mupaka wa Kobero, yinjiye mu Burundi maze agaherekezwa n’ingabo z’iki gihugu.

Ati “ageze i Kobero mu Burundi, abasirikare b’Abarundi barayaherekeza, bayageza mu kigo cya gisirikare cya Mukoni kandi ko atigeze apakururwa.”

Icyakora, ibintu byafashe indi ntera ku wa 13 Mata, ubwo abashoferi b’ayo makamyo babwirwaga ko bagomba gusubira inyuma, bakerekeza ku mupaka wa Tanzania, impamvu ikaba itigeze itangazwa ku mugaragaro.

Nininahazwe yavuze ko atari ayo makamyo gusa yari yinjiye, kuko hari andi menshi yari yamaze kugera mu Burundi mbere yayo.

Ati “hari andi makamyo 60 yari yarinjiye mu Burundi mbere, akomereza i Bujumbura na Gitega, ariko na yo yasubiye ku mupaka wa Kobero.”

Ibi byatumye umubare w’ayo makamyo ugera kuri 83, yose ahurira mu gace ka Kinazi, muri Komini Muyinga hafi cyane y’umupaka wa Tanzania, aho akomeje gutondekwa mu murongo muremure uteye urujijo.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ayo makamyo, Nininahazwe yemeje ko ari yo yikoreye izo ntwaro.

Yagize ati “Abari kuva i Kobero cyangwa abari kujyayo barabona ayo makamyo aho ahagaze. Yose yuzuye intwaro zari zaje byitwa ko ari iz’u Burundi none zijyanywe muri Tanzania mu ibanga rikomeye.”

Amakuru yagiye akusanywa n’abakurikirana iki kibazo agaragaza ko kuva ku wa 16 Mata 2026, ayo makamyo aparitse muri Kinazi, mu gihe abashoferi bayo bategereje amabwiriza mashya yo kuyasubiza muri Tanzania, aho biteganyijwe ko ashobora kugeza ku cyambu cya Tanga, nubwo icyerekezo cya nyuma kitaramenyekana.

Ibi byose byatumye hibazwa byinshi ku mpamvu nyakuri y’ikorwa ry’uru rugendo rudasanzwe, cyane cyane ko rutandukanye n’ibyari byatangiye gutangazwa mbere.

Amateka na yo agaragaza ko atari ubwa mbere u Burundi buvugwaho ibikorwa nk’ibi bijyanye n’intwaro. Mu mwaka wa 2009, raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko iki gihugu cyaguze imbunda zigera ku bihumbi 40 muri Malaysia, kivuga ko zagenewe igipolisi.

Icyo gihe, byateye impaka kuko imibare yagaragazaga ko abapolisi b’u Burundi batarenze ibihumbi 20, hibazwa aho izindi mbunda zisaga ibihumbi 20 zari zigenewe kujya.

Iperereza ryakurikiyeho ryaje kugaragaza ko zimwe muri izo ntwaro zoherejwe mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, bikekwa ko byakorwaga mu rwego rwo kungurana inyungu, aho uwo mutwe watangaga amabuye y’agaciro wakuye muri RDC.

Muri iki gihe kandi, hari andi makuru akomeje kuvugwa agaragaza ko u Burundi bushobora kuba buri gushaka gukomeza kwiyubaka mu buryo bwa gisirikare, harimo no kwegeranya Abanyarwanda baba mu mahanga barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru aturuka mu Burayi avuga ko hari ibikorwa byo kwegeranya abantu biyita impunzi za politiki, hagamijwe kubahuza no kubategura mu bikorwa bishobora kuzagira uruhare mu guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi bikorwa bivugwa ko biyobowe na Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, bivugwa ko yahawe inshingano zo gukusanya abo bantu no kubahuza.

Nubwo nta rwego rwa Leta y’u Burundi ruratangaza ibisobanuro ku mugaragaro kuri aya makuru yose, uru rujijo rukomeje gutuma benshi bibaza ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe hari ibimenyetso byinshi byerekana ko hashobora kuba hari imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare birenze ibisanzwe.

Abasesenguzi bagaragaza ko niba aya makuru yose ari ukuri, bishobora gushyira akarere mu bihe bikomeye by’umutekano muke, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gushyamirana ku nyungu n’umutekano wabyo.

Uko byagenda kose, amaso akomeje guhanga ku rugendo rw’aya makamyo n’icyerekezo cyayo cya nyuma, kuko ari cyo gishobora gusobanura byinshi ku mugambi uri inyuma y’ibi bikorwa bikomeje guteza urujijo n’impaka mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui