Impinduka nshya mu mitekerereze y’ibihugu bya Afurika zatangiye gufata indi ntera, aho igihugu cya Togo cyashyize imbere ikibazo kimaze imyaka amagana cyerekeye uko umugabane wa Afurika ugaragazwa ku ikarita y’Isi.
Iyi gahunda igamije gukosora ibimenyetso by’amateka byagaragaje Afurika mu buryo budahuye n’ukuri k’ubuso bwayo, ibintu byagiye bigira ingaruka ku buryo isi iwufata no kuwutekerezaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yatangaje ko igihugu cye cyasabye Umuryango w’Abibumbye kuvugurura ikarita y’Isi ikoreshwa henshi, cyane cyane izwi nka Mercator projection, igaragaza Afurika ari nto cyane ugereranyije n’ukuri.
Yagaragaje ko iyi karita ituma umugabane ugaragara nk’udafite uburemere, nyamara mu by’ukuri Afurika ifite ubuso bunini kurusha ibice byinshi by’Isi byifashishwa mu kuyigereranya nabi.
Ikarita ya Mercator yakozwe mu kinyejana cya 16 na Gerardus Mercator, yagiye ikoreshwa cyane mu mashuri no mu bigo mpuzamahanga kubera koroshya kuyisoma no kuyifashisha mu byerekezo by’ubwato n’indege.
Gusa, uburyo ikozweho butuma ibice biri hafi y’inyanja y’amajyaruguru bigaragara ari binini cyane kurusha uko bingana mu by’ukuri, bigatuma Afurika isa n’iyoroheje ugereranyije n’ibice nka Greenland, nyamara Afurika iruta Greenland inshuro nyinshi mu bunini.
Icyifuzo cya Togo cyahise gishyigikirwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasabye ko hashyirwaho umushinga mugari uzafasha gukosora iyi karita ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muryango watangiye gusaba ibihugu 55 biwugize kureka gukoresha Mercator mu nyandiko za leta no mu nyigisho, hagamijwe gushyira imbere ukuri ku bunini n’agaciro ka Afurika.
Imiryango itari iya leta na yo yinjiye muri uru rugamba, aho Africa No Filter ifatanyije na Speak Up Africa ishimangira ko ikibazo cy’amakarita atari icy’ubumenyi bw’isi gusa, ahubwo ari n’icy’imyumvire n’uburyo Afurika igaragara mu maso y’Isi.
Umuyobozi wa Africa No Filter, Moky Makura, yavuze ko gukosora aya makosa ari intambwe ikomeye yo gusubiza Afurika agaciro kayo n’icyizere mu maso y’amahanga.
Imbaraga ziri gushyirwa muri uyu mushinga zigaragaza ko Afurika itakiri mu mwanya wo kwemera uko amateka yayo yanditswe n’abandi, ahubwo ishaka kugira uruhare mu kwandika no gusobanura isura yayo ubwayo.
Biteganyijwe ko imbanzirizamushinga izagezwa imbere y’inteko rusange ya Loni mu kwezi kwa Nzeri 2026, aho ibihugu bizagira ijambo ku hazaza h’ikarita y’Isi ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Iki gikorwa si uguhindura amakarita gusa, ahubwo ni urugendo rwo guhindura imyumvire, gusana amateka, no guha Afurika umwanya ukwiriye mu mboni z’Isi.
Afurika igaragajwe uko iri koko, si imibare yahinduka gusa, ahubwo n’agaciro kayo kariyongera, bikagira ingaruka nziza ku mibereho, ku ishoramari no ku cyizere cy’abayituye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



