Ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Mata 2026 ryabaye iry’akababaro n’ubwoba ku munyamakuru witwa Kambale Wilondja uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku, nyuma yo kugabwaho igitero gikomeye n’abantu bamusanze iwe mu rugo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru aturuka kuri uyu musore ubwe agaragaza ko yatewe n’itsinda ry’abasore batatu, babiri bari bitwaje imbunda nto mu gihe undi yari afite ikintu kimeze nk’umuhini.
Abo bagizi ba nabi binjiye iwe biyise abakozi bashinzwe kugeza ubutumwa ku ngo z’abaturage, uburyo bukunze gukoreshwa mu kugaba ibitero by’imbere mu ngo mu bihugu byateye imbere.
Jaysqueezer asobanura ko ibyo byabaye mu buryo bwihuse kandi butunguranye, aho abo bagizi ba nabi bamwinjiyranye mu nzu bakamutera bamukubita bikomeye, bamusiga ari intere. Nubwo yakubiswe bikomeye, yagaragaje ko yabashije kurokoka urupfu, ibintu afata nk’igitangaza.
Mu magambo ye, yavuze ko ubwo yakubitwaga, abo bagabo bamubwiraga amagambo akomeye agaragaza umugambi wari ufite ishingiro rikomeye kuruta ubujura busanzwe.
Bamubwiraga amagambo arimo iterabwoba rikomeye, banamwibutsa ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byatumye benshi batangira kwibaza niba iki gitero gifitanye isano n’amacakubiri cyangwa ibitekerezo by’urwango.
Ati: “Bankubitaga bambwira amagambo ateye ubwoba, bavuga ngo n’iyo nagera mu ijuru nzabyibuka. Banavuze ibijyanye n’ibihe byo Kwibuka, ibyo byanteye kwibaza byinshi ku mugambi wabo.”
Icyakora, nubwo bari bamaze kumugirira nabi, ntibashoboye kugera ku cyo bashakaga. Inkuru y’ukuntu igitero cyahagaze gitunguranye irimo isomo rikomeye ku ruhare rw’abaturanyi mu gucunga umutekano.
Biravugwa ko hari umukecuru wari uturanye na Kasuku, wari uri gutambuka hafi y’aho atuye ari kumwe n’imbwa ye.
Uwo mukecuru abonye ko hari abantu bipfutse mu maso bari mu nzu y’umuturanyi we, yegereye umuryango wari utarakingwa neza. Ibi byateye umwe mu bagizi ba nabi ubwoba, bituma bahita bahunga biruka, basiga batamwishe nk’uko byari bigaragara mu migambi yabo.
Ibi byahise bihindura isura y’igitero cyari gishobora kurangira nabi cyane, byerekana ko n’ubwo umutekano mu bihugu nka Amerika uba uri ku rwego rwo hejuru, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuhagaragara, ndetse n’uburyo bushya bwo kubigeraho bugenda buhinduka.
Nyuma y’ibi byabaye, Jaysqueezer yatangaje ko yahise atanga ikirego kuri Polisi, ndetse atangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’inzu atuyemo kugira ngo harebwe uko yakongerwa ubwirinzi. Hari kandi impungenge ko abamuteye bashobora kuba baramukurikiranye mbere, kuko uburyo binjiyemo n’amagambo bamubwiye byerekana ko atari igitero cy’impanuka.
Iyi nkuru ije yiyongera ku zindi zimaze iminsi zigaragaza ko hari Abanyafurika baba mu mahanga bagenda bahura n’ibibazo by’umutekano, rimwe na rimwe bigafatwa nk’ibifite inkomoko mu rwango rushingiye ku moko cyangwa ku mateka y’ibihugu bakomokamo.
Ku rundi ruhande, hari n’ababona ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubuzima bw’uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kuvuga ku bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ibintu bishobora kuba byaramugize intego y’abantu batishimiye ibitekerezo bye.
Iperereza riracyakomeje, ariko kugeza ubu abo bagizi ba nabi ntibarafatwa, ibintu bikomeje gutera impungenge abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya Jaysqueezer.
Icyakora, inkuru ye isize isomo rikomeye ku bijyanye no kwirinda no gukaza umutekano w’abantu batuye bonyine, cyane cyane abamenyekanye cyane mu ruhame, kuko bashobora kwibasirwa mu buryo butunguranye.
Ibi byabaye kuri Kasuku bishobora kuba intangiriro yo kongera kuganira ku mutekano w’abantu b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ingaruka zo kuvuga ibitekerezo mu ruhame mu isi igenda irushaho kuba nto ariko irimo n’ibibazo byinshi by’umutekano.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

