Amakuru mashya ku mwanzuro w’urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza.

Icyerekezo cy’urubanza rwari rumaze amezi rukurikiranwa n’amahanga yose ku masezerano ajyanye no kohereza abimukira hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza kiri kugana ku musozo, aho byamaze gutangazwa ko umwanzuro wanyuma uzasomwa bitarenze ku wa 15 Gicurasi 2026.

Urwo rubanza ruri kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi, rukaba rwarageze ku cyiciro cyo gusesengura ibyatangajwe n’impande zombi nyuma y’iburanisha ryabaye hagati ya tariki ya 18 na 20 Werurwe 2026.

Icyo gihe, buri ruhande rwagaragaje impamvu zarwo, rushyikiriza urukiko ibimenyetso n’abatangabuhamya bashimangira ibyo ruvuga.

U Rwanda rwiyambaje uru rukiko ku wa 24 Ugushyingo 2025, rushinja u Bwongereza kutubahiriza amasezerano ibihugu byombi byari byagiranye, cyane cyane nyuma y’uko buhagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda butabanje kubiganiraho mu buryo bwemewe.

U Bwongereza na bwo bwatanze ibisobanuro byabwo ku wa 12 Ukuboza 2025, buvuga ko bwari bufite uburenganzira bwo gufata uwo mwanzuro hashingiwe ku mpinduka za politiki zabaye nyuma y’amatora yo muri Nyakanga 2024.

Mu iburanisha, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, wasobanuye ko ayo masezerano yari ashingiye ku ntego yo gufasha abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho u Rwanda rwari rwaragaragaje ubushobozi n’ubushake bwo kubakira ubuzima bushya mu mutekano.

Yagaragaje ko u Rwanda rufite ubunararibonye bukomeye mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro, ashingiye ku mateka yarwo ndetse n’imibare y’abamaze kwakirwa, barimo abarenga ibihumbi 130 bari mu gihugu barimo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Libya na Afghanistan.

Yongeyeho ko u Rwanda ruherutse kwakira abandi bimukira 164 baturutse muri Libya ndetse rukanakira abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan n’abanyeshuri b’Abanyasudani batabashaga gukomeza amasomo yabo kubera intambara.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, itsinda ryari riyobowe na Dr. Tamsin Stubbing ryasobanuye ko guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yafashe icyemezo cyo guhagarika ayo masezerano hashingiwe ku byo yari yarasezeranyije abaturage, harimo no kutongera kohereza abimukira mu Rwanda.

Ikibazo cy’amafaranga na cyo kiri mu byo impande zombi zitumvikanaho. U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwari bwarasezeranyije gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi zingana gutyo muri Mata 2026, binyuze mu kigega cya Economic Transformation and Integration Fund (ETIF), ariko ayo mafaranga ntiyatanzwe nk’uko byari byemejwe.

U Bwongereza bwo buvuga ko ayo mafaranga atagombaga kongera gutangwa nyuma y’uko habayeho ivugururwa ry’amasezerano mu Ugushyingo 2024, aho u Rwanda rwemeye kureka ayo mafaranga. Ibi u Rwanda rubihakana, rugasaba ko urukiko ruzemeza ko ayo masezerano yarenzweho kandi rugategeka u Bwongereza kubahiriza inshingano zabwo, harimo no gusaba imbabazi.

Uretse inyungu z’amafaranga, u Rwanda rushimangira ko uru rubanza rufite uburemere burenzeho, kuko rugaragaza akamaro ko kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe habayeho impinduka za politiki mu bihugu byayagiranye.

Nyuma y’uko urukiko ruzaba rumaze gufata umwanzuro, biteganyijwe ko impande zombi zizahabwa iminsi 10 yo gusuzuma icyemezo no kugaragaza amakosa y’imyandikire ashobora kuba arimo, mbere y’uko cyemezwa burundu mu gihe kitarenze iminsi 30.

Icyemezo kizatangazwa gitegerejwe n’amaso menshi ku rwego mpuzamahanga, kuko kizagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi ndetse kikaba n’icyitegererezo ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui