U Burundi bwiteye akanyabugabo nyuma y’imiborogo y’abasirikare badasanzwe muri Uvira

Amagambo y’ihumure n’ishimwe yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yaje akurikira ibihe bikomeye ingabo z’igihugu cye ziherutse kunyuramo mu mirwano ikaze yabereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane muri teritwari ya Uvira.

Mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate ku wa 8 Ukuboza 2025, Dr. Bizimana yashimangiye ko nubwo habaye igihombo gikomeye cy’abasirikare, u Burundi budateze gucika intege ku nshingano bwiyemeje zo kurinda umutekano wabwo n’uw’abaturage babwo.

Yavuze ko ingabo z’u Burundi zagiye muri RDC ku bwumvikane n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, kandi ko zigamije kurinda imipaka no gukumira ibishobora guhungabanya igihugu cyabo.

Ibi byabaye mu gihe urugamba rukomeje gufata indi ntera hagati y’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR, bahanganye n’umutwe wa AFC/M23 umaze iminsi ugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe uvuga ko urwanirira ukuri no kurinda abaturage, ukomeje kwigarurira uduce twinshi, ibintu byatumye ihuriro ry’ingabo bahanganye risubira inyuma mu buryo bugaragara.

Mu minsi mike ishize, ibice byinshi birimo Katogota, Rurambo, Luberizi, Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange byavuye mu maboko y’ihuriro ry’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, bijya mu maboko ya AFC/M23. Ibi byateye igihunga mu basirikare n’abaturage, bamwe bahitamo guhunga berekeza mu bice bifatwa nk’ifite umutekano kurushaho.

Tariki ya 4 Ukuboza yabaye umunsi w’akababaro ku ngabo z’u Burundi, aho igitero gikomeye zagabweho cyahitanye abasirikare benshi, abandi bafatwa mpiri. Muri uwo mwuka w’icyunamo, Lt Col Athanase Minani yaguye ku rugamba, asiga icyuho gikomeye mu buyobozi bw’ingabo zari ziri ku rugamba.

Amavuriro atandukanye i Bujumbura yakiriye inkomere n’imirambo y’abasirikare, aho ibitaro bya gisirikare bya Kamenge byonyine byakiriye abarwayi benshi bakomerekeye ku rugamba. Ibi byagaragaje ubukana bw’imirwano n’igihombo cyatewe n’iyo ntambara.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko butazavana ingabo zabwo muri RDC mu gihe impamvu yazijyanyeyo itarakemuka. Ibi bihura n’amagambo ya Dr. Bizimana wagaragaje ko igikorwa cyo kurinda imbibi z’igihugu kidashobora guhagarara kubera igitutu icyo ari cyo cyose.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo ikomeje kugaragaza ko ifite umugambi wo gukomeza kwagura ibirindiro byayo. Uyu mutwe uherutse gutangaza ko abarwanyi bawo biteguye guhangana n’ingabo zose zibasatira, ushimangira ko aho bageze hose barwanira icyo bise ukuri.

Amakuru ava ku rugamba agaragaza ko nyuma yo gutakaza santere ya Sange, ingabo z’u Burundi zashoboraga kuba zarahawe amabwiriza yo gusubira inyuma zivuye mu mujyi wa Uvira, nubwo impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo itarasobanurwa ku mugaragaro.

Icyo gihe, abasirikare b’u Burundi ntibari bonyine mu gusubira inyuma, kuko bakurikiwe n’abo mu ngabo za RDC, Wazalendo, Imbonerakure ndetse n’abasivili benshi bahunze imirwano. Hari kandi amakuru y’uko bamwe mu baturage b’Abarundi bagumye mu bice bya Minembwe, Fizi na Mwenga, aho umutekano ukomeje kuba muke.

Kugeza ku wa 8 Ukuboza 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze kwegera umujyi wa Uvira ku ntera igera kuri kilometero 30, ibintu byateje impungenge ku hazaza h’uyu mujyi ufite akamaro kanini mu bukungu n’umutekano w’akarere.

Nubwo hari icyizere cy’uko amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza ashobora gutanga umusaruro, ibibera ku rugamba bigaragaza ko inzira y’amahoro igikomeye kandi isaba imbaraga z’impande zose bireba.

Ibi byose byerekana isura y’ihangana rikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo, aho inyungu za gisirikare, politiki n’umutekano w’ibihugu byo mu karere bikomeje kugongana, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui