Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo za Leta, FARDC, zagabye ibitero bikomeye byifashishije imbunda ziremereye mu Kibaya cya Ruzizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu byateje impagarara n’ubwoba bukabije mu baturage.
Aya makuru yemejwe n’ihuriro rya AFC/M23 ribinyujije ku muvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko ibyo bitero byatangiye mu masaha ya kare ya mu gitondo, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine.
Yavuze ko byibasiye cyane agace ka Kabunambo kari ku muhanda munini RN5 uhuza imijyi ya Bukavu na Uvira, ahatuwe cyane n’abaturage.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Kanyuka yagize ati: “Intambara rusange yashojwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa igeze ku rundi rwego ruhanitse. FARDC yatangiye kurasa cyane ikoresheje imbunda ziremereye ku baturage batuye mu gace ka Kabunambo.”
Abatuye muri aka gace batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’amasasu n’ibisasu byaguye hafi y’ingo zabo, bikabatera guhunga bataramaze no gutwara ibyabo. Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage baba bakomerekeye muri ibyo bitero, nubwo imibare nyayo itaramenyekana.
Uretse mu Kibaya cya Ruzizi, AFC/M23 yatangaje ko hari n’ibindi bitero byagabwe mu duce twa Bidegu na Mikenke, ndetse no mu nkengero za Komine ya Minembwe, ahavugwa imirwano imaze iminsi igenda ifata indi ntera.
Ibi bitero byatumye ubuzima bw’abaturage burushaho guhungabana, aho benshi bakomeje guhunga berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano.
Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye rikomeye ibyo bitero, rivuga ko bidakwiye kwihanganirwa n’abaturage ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Ryagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora gufatwa nk’ibyaha bikomeye byibasira abasivili, rikavuga ko bikwiye guhanwa byihuse.
Ryagize riti: “Ibyaha nk’ibi ntibikwiye kugabanyirizwa uburemere cyangwa ngo byirengagizwe. Abaturage bakomeje kuba ibitambo by’intambara badashaka.”
AFC/M23 yongeye gushimangira ko izakomeza guharanira kurinda abaturage n’ibyabo, ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza gushyira igitutu ku baturage bo muri utu duce.
Ibi bitero bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kuvugwa umwuka mubi wa politiki n’umutekano muke, aho imirwano hagati y’impande zitandukanye ikomeje kwiyongera, bigatuma abaturage basanzwe ari bo bahura n’ingaruka zikomeye zirimo ubuhunzi, ubukene n’ubuzima bubi.
Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko niba nta gikozwe vuba ngo hagire ibiganiro byimbitse by’amahoro, ibi bitero bishobora gukomeza gufata indi ntera, bikarushaho guteza ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi mu karere kose k’ibiyaga bigari.
Mu gihe amahanga akomeje guhamagarirwa kugira icyo akora, abaturage bo mu Kibaya cya Ruzizi n’ahandi baguma mu bwoba, bibaza igihe amahoro azongera kuboneka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

