Leta y’u Rwanda yatanze amakuru mashya kuri gahunda yo kwemeza imbibi nshya n’ibihugu bituranyi

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imipaka n’ubutaka, u Rwanda na rwo ruracyari mu rugendo rwo kurangiza gahunda yo kwemeza imbibi zarwo n’ibihugu biruturiye.

Nubwo iki gikorwa cyatangiye hashize imyaka irenga 20, haracyari ibibazo bituma kitararangira burundu, nubwo Leta ivuga ko hari intambwe igaragara imaze guterwa.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko gahunda yo kwemeza imbibi z’u Rwanda n’ibihugu bituranyi yatangiye mu mwaka wa 2000, ubwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyiraho komisiyo idasanzwe ishinzwe gukurikirana no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi ku bijyanye n’imipaka.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 17 Gashyantare 2026, asobanura aho iki gikorwa kigeze ndetse n’imbogamizi kikiri guhura na zo.

Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko ku wa 20 Ugushyingo 2000 ari bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abaminisitiri batandukanye igamije gukemura ibibazo by’imipaka u Rwanda ruhana n’ibihugu birukikije.

Iyo komisiyo yatangiye akazi kayo mu buryo bugaragara mu mwaka wa 2001, aho inama yayo ya mbere yabaye muri Gashyantare uwo mwaka. Muri iyo nama, hasabwe ko hajyaho n’itsinda rya tekiniki rifasha mu bikorwa byo gusuzuma no gupima imbibi ku buryo bwimbitse.

Guhera icyo gihe, ibikorwa byo gupima no gushyira imbago ku mipaka byatangiye gukorwa ku bice bimwe by’umupaka u Rwanda ruhana n’ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda. Icyakora, nubwo hari aho imbago zatewe, impande zose ntizirabyemeza burundu ku buryo byafatwa nk’ibyemejwe ku mugaragaro.

Kutumvikana burundu ku mbibi z’ibihugu byagize ingaruka no ku bikorwa byo kwandikisha ubutaka byabaye hagati ya 2009 na 2013 mu Rwanda hose.

Muri icyo gihe, Leta yafashe icyemezo cyo kudaha uburenganzira abaturage bafite ubutaka buri muri metero 200 uvuye ku mipaka y’ibihugu by’abaturanyi kubwandikisha mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka mu gihe imbibi zaba zitarumvikanyweho.

Icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira impaka zishobora kuvuka hagati y’abaturage b’ibihugu bituranye, cyane cyane mu bice byegereye imipaka aho kenshi haboneka ikibazo cy’uko ubutaka bushobora kuvugwaho na buri ruhande.

Uretse ikibazo cy’imipaka mpuzamahanga, Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje ko hari n’imbogamizi zagaragaye mu gihe cyo kwandikisha ubutaka mu gihugu imbere.

Mu gihe cy’ikorwa rusange ryo kwandikisha ubutaka, hakoreshejwe amafoto yafashwe n’indege (aerial photos) yafashaga kugaragaza imiterere y’ubutaka n’imbibi z’ibibanza. Aya mafoto yafashije kubona amakuru menshi y’ibanze, ariko hari aho byagoye kugaragaza imbibi nyazo.

Mu gusobanura impamvu byagoye, Minisitiri yavuze ko hari aho imbibi zitagaragaraga neza bitewe n’imiterere y’ahantu. Urugero ni nk’aho ubutaka buherereye mu nzuri nini, mu mashyamba cyangwa mu mirima y’intoki, aho amafoto yafashwe atashoboraga kugaragaza neza aho umupaka w’ikibanza ugarukira.

Hari kandi n’aho ba nyir’ubutaka batari bahari mu gihe cyo kugaragaza imbibi z’ibibanza byabo, bigatuma hari abaturanyi babigaragaza mu buryo butari bwo, bigateza amakosa mu makuru yabitswe.

Nubwo ibyo bibazo byagaragaye, Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hari akazi kagaragara kamaze gukorwa mu gukosora imbibi zitari zanditse neza.

Imibare yatangajwe igaragaza ko kugeza ubu hamaze gukosorwa imbibi z’ibibanza 222.423 byari bifite amakosa cyangwa bidahuye n’ukuri ku makuru yari yanditswe mbere.

Uretse ibyo, Leta ivuga ko yavuguruye ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya amakuru y’ubutaka, ku buryo riri gufasha mu gukosora izisigaye mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’uyu mwaka, imidugudu 582 yose yari ifite ikibazo cy’imbibi z’ubutaka izaba yamaze gukorerwa igenzura no gukosorerwa amakosa yabonetse.

Muri iki gikorwa cyo gukosora imbibi z’ubutaka no kunoza imicungire yabwo, Leta y’u Rwanda ivuga ko iri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Urugero ni nk’umufatanyabikorwa wafashije mu gukosora imbibi z’ubutaka mu turere twa Kirehe, Nyagatare na Kayonza, two mu Ntara y’Iburasirazuba, aho hari hagaragaye ibibazo byinshi by’imbibi z’ibibanza.

Hari kandi undi mufatanyabikorwa uteganyijwe gutangira gufasha mu gukosora imbibi z’ubutaka mu turere 10 dutandukanye mu gihugu, mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko n’abaturage ubwabo bashobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imbibi z’ubutaka bwabo.

Abafite ubushobozi bashobora gushaka abahanga mu by’ubutaka (surveyors) bakabapimira imbibi z’ibibanza byabo bakazikosora mu buryo bwa tekiniki. Icyakora, ayo makuru agomba kunyuzwa mu buyobozi kugira ngo yemezwe kandi yinjizwe mu makuru ya Leta.

Nubwo urugendo rwo kwemeza imbibi z’u Rwanda n’ibihugu bituranyi rumaze imyaka myinshi, Leta ivuga ko ibiganiro bikomeje kugenda bitera imbere.

Mu bihe bya vuba, habaye inama yahuje intumwa z’u Rwanda na Tanzania, ndetse indi nama yabaye muri Gashyantare 2025 ihuza u Rwanda na Uganda. Muri izo nama, impande zombi zemeranyije gusubukura ibikorwa byo kugaragaza no kwemeza imbibi z’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko intego ari uko ibibazo byinshi bijyanye n’imbibi z’ubutaka n’imipaka byaba byamaze gukemuka mu gihe cya vuba, kugira ngo abaturage bashobore gukoresha ubutaka bwabo mu mutekano no mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui