Imbonerakure n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda batangiye guhabwa imyitozo ikomeye cyane n’Abazungu

Mu gihe umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ingorabahizi, amakuru mashya aturuka mu majyaruguru y’u Burundi aravuga ko mu ishyamba rya Kibira hari kubera imyitozo ya gisirikare ikomeye irimo guhabwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure hamwe n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda, bivugwa ko bamwe muri bo bigeze koherezwa ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo myitozo ngo iri kubera mu gace ka Bukinanyana ko mu ntara ya Bujumbura, mu ishyamba rya Kibira rizwiho kuba rinini kandi rigoye kugenzura bitewe n’imiterere yaryo. Abaturage bahaturiye bavuga ko ibikorwa bya gisirikare byahakajijwe mu byumweru birenga bibiri bishize, ibintu byateye impungenge ku batuye hafi y’aho irimo kubera.

Amakuru yakusanyijwe n’abaturage ndetse n’ibitangazamakuru byo mu Burundi avuga ko mu bari gutanga imyitozo harimo abasirikare b’u Burundi bafatanyije n’abatoza b’abanyamahanga barimo n’Abazungu.

Bamwe mu baturage bavuga ko babonye abantu b’abazungu bari mu myambaro ya gisirikare bagaragara muri ako gace.

Hari n’andi makuru avuga ko bamwe mu bari muri iyo myitozo bambaye imyenda isa n’iy’igisirikare cya Congo n’iy’ingabo z’u Burundi, FDNB. Ababibonye bavuga ko bishobora kuba bigamije kugaragaza ko ari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare by’izo ngabo, nubwo hari abakeka ko hari indi gahunda iri inyuma y’iyo myitozo.

Umwe mu baturage bahatuye yagize ati: “Hari abantu benshi twabonye baza muri aka gace. Bamwe bavuga Igiswahili, abandi Ikirundi, Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa. Hari n’abazungu twabonye bambaye imyambaro ya gisirikare. Buri munsi twumva urusaku rw’amasasu n’imyitozo ya gisirikare.”

Abaturage bavuga ko imodoka za gisirikare zikomeje kujya zigaragara zizanira abari mu myitozo ibikoresho bitandukanye birimo ibiribwa, amazi n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Hari n’abavuga ko rimwe na rimwe abaturage basabwa gutanga umusanzu w’ibiribwa byo gufasha kugaburira abari muri iyo myitozo. Ibi ngo bituma bamwe mu baturage bumva babangamiwe, cyane cyane ko hari n’abavuga ko batagishobora kugera mu mirima yabo iri mu ishyamba rya Kibira.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ntitukijya mu mirima yacu iri mu Kibira. Batubwiye mbere y’uko imyitozo itangira ko tutagomba kugira ubwoba, ariko ubu ntidushobora gutuza kuko duhora twumva amasasu n’ibindi bikorwa bya gisirikare.”

Abaturage bavuga ko kutemererwa kujya gusarura imyaka yabo bitangiye kubateza ibibazo by’imibereho, cyane ko benshi mu batuye muri ako gace batunzwe n’ubuhinzi.

Iyi myitozo ivugwa mu Kibira ije mu gihe mu karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje kuvugwa ibikorwa bya gisirikare n’imitwe itandukanye irwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa by’imyitozo nk’iyi bishobora kongera impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane iyo bivugwa ko harimo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye cyangwa imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru avuga ko mu ishyamba rya Kibira hari kubera imyitozo irimo Imbonerakure, abarwanyi bavuga Ikinyarwanda ndetse n’abatoza b’abanyamahanga.

Icyakora, abaturage bahatuye bo bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba, bakifuza ko habaho ibisobanuro birambuye ku bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu gace batuyemo.

Mu gihe amakuru akomeje gukusanywa ku by’iyo myitozo, abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ibiri kubera muri Kibira bishobora kuba bifite ingaruka ku mutekano w’akarere kose, cyane cyane ku mubano n’u Rwanda ruhana imbibi n’ishyamba rya Kibira .

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui