Intambara ikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, aho amakuru mashya agaragaza ko umusirikare mukuru mu ngabo za leta, Colonel Justin Mayanda, yiciwe mu mirwano ikaze yabereye muri ako gace.
Amakuru yemejwe n’isoko ryo mu nzego z’umutekano yabwiye ikinyamakuru KivuMorningPost ducyesha iyi nkuru ko Colonel Mayanda, wari uyoboye batayo mu ngabo za FARDC, yaguye ku rugamba ruri kubera mu misozi miremire ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu musirikare yishwe ari kumwe n’abandi basirikare nibura bane mu mirwano yabahuje n’abarwanyi ba Twirwaneho babarizwa mu ihuriro rya AFC/M23.
Iyi mirwano ibaye mu gihe imirwano imaze igihe kirenga ukwezi ikomeje gukaza umurego mu misozi miremire ya Minembwe, aho ingabo za leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwara gisirikare yo mu gace izwi nka Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, bagabye ibitero byo gusubiza inyuma abarwanyi ba Twirwaneho n’abo bafatanyije.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze avuga ko ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, imirwano yongeye kubura hagati y’impande zombi mu duce dutandukanye two mu misozi miremire ya Minembwe.
Abaturage bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byatumye benshi bongera guhunga.
Iyi mirwano iri kuba nyuma y’indi yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, aho ku wa 3 Werurwe 2026 undi musirikare mukuru mu ngabo za FARDC, Colonel Joseph Nganzo Olikwa wari umuyobozi w’umutekano mu gace ka Mikenge, na we yiciwe mu mirwano.
Urupfu rw’aba basirikare bakuru rugaragaza ubukana bw’imirwano iri kubera muri aka karere, aho buri ruhande rukomeje gushaka kwigarurira ibice by’ingenzi byo mu misozi miremire.
Hagati aho, abaturage batandukanye bavuga ko ibikorwa bya gisirikare byiyongereye cyane mu minsi ishize. Raporo zitandukanye zivuga ko ingabo za leta ya Congo zatangiye gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba AFC/M23.
Ibi bitero byavuzweho guteza ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe batuye muri ako gace. Amakuru atangwa n’imiryango itegamiye kuri leta n’abahagarariye sosiyete sivile avuga ko hari abaturage baguye muri ibyo bitero, mu gihe inzu nyinshi zasenyutse.
Mu byangiritse harimo radiyo y’abaturage yakoreraga muri ako gace, yari imwe mu buryo bw’ingenzi abaturage bifashishaga mu guhanahana amakuru no kumenya ibibera mu karere.
Intambara iri kubera mu misozi miremire ya Minembwe imaze igihe ihungabanya ubuzima bw’abaturage benshi, aho ibihumbi by’abantu bamaze guhunga ingo zabo bagashaka ubuhungiro mu bindi bice.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bugenda burushaho gukomera kubera ko imirwano iba hafi yabo, bigatuma batabona uko bahinga, kubona ibiribwa cyangwa serivisi z’ibanze.
Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye hagati ya Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23 bwahinduye imiterere y’imirwano muri aka karere, kuko byatumye ibikorwa bya gisirikare byiyongera ndetse bikarushaho gukwira mu misozi miremire.
Mu gihe nta biganiro by’amahoro biri gutanga icyizere cyihuse cyo guhagarika imirwano, impungenge zikomeje kwiyongera ko iyi ntambara ishobora gukomeza gukaza umurego, bikarushaho gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ubuyobozi bw’ingabo za FARDC burashyira ahagaragara ku rupfu rwa Colonel Justin Mayanda, ariko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akomeza kwemeza ko imirwano igikomeje mu duce dutandukanye two mu misozi miremire ya Minembwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

