Umwuka w’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Israel ukomeje kurushaho gukara, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump yongeye gutangaza amagambo akakaye aburira Iran, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera mu karere kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Trump yanditse amagambo akomeye agira ati: “Murebe ibyo bigiye kuba kuri aba bantu basaze uyu munsi.”
Aya magambo aje mu gihe ibitero bya misile n’indege z’intambara bikomeje kugabwa ku mpande zitandukanye.
Mu butumwa bwe, Trump yavuze ko nubwo hari amakuru atandukanye atangazwa n’itangazamakuru, we abona ko Amerika iri gutsinda iyi ntambara.
Yavuze ko ingufu za gisirikare za Iran ziri gusenywa buhoro buhoro, anemeza ko igisirikare cy’Amerika gifite ubushobozi bukomeye kurusha undi wese mu karere.
Trump yagize ati: “Igisirikare cyo mu mazi cya Iran cyarashize, igisirikare cyo mu kirere ntikikibaho. Misile, drones n’ibindi byose biri gusenywa. Dufite imbaraga za gisirikare zidasanzwe, amasasu atagira iherezo n’umwanya uhagije.”
Yakomeje avuga ko kurwanya Iran ari icyubahiro kuri we nk’umukuru w’igihugu cya Amerika wa 47, anashinja ubutegetsi bwa Tehran kuba bwarishe abasivili hirya no hino ku Isi mu myaka 47 ishize.
Aya magambo ya Trump aje nyuma y’umunsi umwe Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, atangaje ko igihugu cye kitazigera kireka guhorera amaraso y’Abanya-Iran bishwe mu bitero bya Amerika na Israel.
Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo Israel ifatanyije na Amerika bagabaga ibitero bikomeye kuri Iran.
Muri ibyo bitero hapfuye abayobozi bakuru barenga 40 ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu Ali Khamenei, ari na we se wa Mojtaba Khamenei.
Kuva icyo gihe Tehran yakomeje kuvuga ko izahorera abo bayobozi ndetse ikanasaba indishyi ku byangijwe n’ibitero by’abo bayirwanyije.
Iran ikomeje gushyira igitutu ku bihugu by’i Burengerazuba ifunga inzira y’amazi y’umuhora wa Hormuz, inyuzwamo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi.
Iyo nzira inyuzwamo hafi 20% bya peteroli yose igurishwa ku Isi, bigatuma ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga bizamuka cyane.
Igiciro cya peteroli ku rwego mpuzamahanga cyarenze amadolari 100 ku kagunguru kamwe, ndetse rimwe na rimwe kiri kugera hafi ku madolari 120.
Abasesenguzi bavuga ko ibiciro bya peteroli byazamutse hafi 40% kuva intambara yatangira.
Imirwano hagati ya Iran n’abo bahanganye ntiyagarukiye ku butaka bwayo gusa, ahubwo yakwirakwiye mu bihugu byinshi byo mu karere.
Muri Saudi Arabia, igisirikare cyatangaje ko cyashoboye kurasa no guhanura drones zigera hafi kuri 50 zoherejwe na Iran mu bitero byabaye mu rukerera.
Mu gihugu cya Bahrain na ho hagiye humvikana ubuduha buburira abaturage ko hari ibitero bishobora kugabwa.
Mu gihugu cya Oman, drone yaguye mu gace k’inganda ka Sohar ihitana abanyamahanga babiri abandi barakomereka. Iyi ni yo nshuro ya mbere abantu bapfiriye ku butaka bwa Oman kuva intambara yatangira.
Mu majyaruguru ya Israel, abantu bagera kuri 60 bakomerekeye mu bitero bya roketi byagabwe n’umutwe wa Hezbollah uvuga ko warashe ibirindiro by’ingabo za Israel mu majyepfo ya Lebanon.
Muri Beirut na ho igitero cya Israel cyahitanye umuntu umwe, nyuma yo kurasa inzu y’amagorofa yari ituwemo n’abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon ivuga ko abantu barenga 600 bamaze gupfa muri iki gihugu kuva imirwano yatangira, mu gihe abantu hafi 800,000 bamaze guhunga ingo zabo nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.
Muri Iraq na ho ibikorwa bya gisirikare bikomeje guhura n’ibibazo.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker yahanukiye mu Burengerazuba bwa Iraq mu gihe yari mu bikorwa byo kongerera amavuta izindi ndege z’intambara.
Indege ebyiri ni zo zari mu kirere, imwe irashwanyagurika indi ibasha kugera ku butaka amahoro.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe igisirikare cya Amerika cyari kimaze gutangaza ko cyibasiye ibirindiro n’ibikoresho bya Iran birenga 6,000 kuva ibikorwa bya gisirikare byatangira.
Ni yo ndege ya kane ya Amerika iguye muri ibi bikorwa bya gisirikare, kuko mu cyumweru gishize indege eshatu z’intambara zarashwe ku bw’amakosa n’ingabo za Kuwait zibeshye zikeka ko ari iz’umwanzi.
Mu majyaruguru ya Iraq, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko umwe mu basirikare b’igihugu cye yiciwe mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi wa Irbil.
Uyu musirikare yari mu butumwa mpuzamahanga bwo kurwanya umutwe wa Islamic State bufasha ingabo za Iraq kurwanya iterabwoba.
Mbere yaho, abasirikare batandatu b’u Bufaransa bari bakomerekeye mu gitero cya drone cyagabwe kuri icyo kigo cya gisirikare.
Ibirindiro bya Irbil bicumbikiye abasirikare b’ibihugu byinshi birimo Amerika, u Bwongereza n’u Butaliyani.
Igisirikare cya Amerika kivuga ko kuva intambara yatangira cyamaze kwibasira ahantu harenga 6,000 harimo amato arenga 30 yashyiraga ibisasu mu nyanja.
Ku rundi ruhande, Iran ivuga ko abantu barenga 1,300 bamaze gupfa ku butaka bwayo mu gihe Israel ivuga ko abantu 12 ari bo bamaze gupfa ku ruhande rwayo.
Amerika yo yatangaje ko imaze gutakaza abasirikare nibura barindwi mu gihe abandi umunani bakomereketse bikomeye.
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane kubera izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli n’ihungabana ry’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Hari kandi impungenge ko niba impande zombi zikomeje guterana amagambo akakaye no kongera ibitero bya gisirikare, intambara ishobora kurushaho gukwira mu bindi bihugu byo mu karere, bikaba byatuma umutekano w’Isi uhungabana kurushaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

