Indege 2 z’igisirikare cya Amerika yahanutse mu gihe Iran yavuze ko Amerika na Israel bizishyura ibyo byangije ku kabi n’akeza

Intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ibintu bishobora kurushaho gukomera, nyuma y’aho indege ebyiri z’igisirikare cya Amerika zihanukiye mu Burengerazuba bwa Iraq mu gihe Tehran na yo ikomeje gutangaza ko izishyuza Amerika na Israel ibyangijwe n’ibitero byabagabyeho.

Amakuru yatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko indege ebyiri za gisirikare zahuye n’impanuka mu kirere cya Iraq, imwe muri zo igashwanyagurika mu gihe indi yabashije kugera ku butaka amahoro.

Indege yashwanyutse ni iyo mu bwoko bwa KC‑135 Stratotanker, izwiho kongerera amavuta mu kirere indege z’intambara ziri mu bikorwa bya gisirikare. Ubusanzwe ikoreshwa n’abakozi batatu barimo umupilote, umwungirije n’umukozi ushinzwe ibikorwa byo kongera amavuta mu zindi ndege.

Iyi ndege kandi ifite ubushobozi bwo gutwara inkomere cyangwa abarwayi bakajya bavurirwa mu kirere mu gihe bajyanwa ku bitaro bya gisirikare.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi ndege ishobora kuba yarimo abantu batandatu, nubwo igisirikare cya Amerika kitahise gitangaza neza umubare w’abari bayirimo cyangwa ababa barahitanwe n’iyo mpanuka.

Ingabo za Amerika zatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko iyi mpanuka yaba yaratewe n’igitero cy’umwanzi cyangwa ko yaba yarashwe n’ingabo z’inshuti zibeshye. Icyakora iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Nubwo igisirikare cya Amerika kivuga ko nta kimenyetso cy’igitero cyagaragaye, umutwe witwaje intwaro witwa Islamic Resistance in Iraq watangaje ko ari wo warashe indege ebyiri za Amerika zari mu bikorwa byo kongerera amavuta izindi ndege z’intambara.

Uyu mutwe uvuga ko ibyo wakoze ari mu rwego rwo “kurengera ubusugire bwa Iraq” no kurwanya ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri ako karere.

Indege ya KC-135 ifite agaciro kagereranywa na miliyoni 79 z’amadolari ya Amerika ku gaciro k’ifaranga ryo muri iki gihe. Iyi ndege ishobora gutwara amavuta apima ibilo bigera ku bihumbi 90 agahabwa izindi ndege ziri mu kirere.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare by’Amerika mu karere bikomeje kwibasirwa n’imitwe itandukanye ifitanye umubano na Iran.

Ku rundi ruhande, umwuka w’intambara warushijeho gukara nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, atangaje ko igihugu cye kizishyuza Amerika na Israel ibyangijwe n’ibitero byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibi bitero byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran.

Mu bapfuye muri ibyo bitero harimo abayobozi bakuru barenga 40 ba Iran, barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu Ali Khamenei, ari na we se wa Mojtaba Khamenei.

Mojtaba Khamenei na we ngo yakomerekeye muri ibyo bitero ariko ntiyapfa, nyuma aza gusimbura se ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mu butumwa bwe bwa mbere bukomeye nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei yavuze ko igihugu cye kitazigera gishyira umutima hamwe keretse gihoreye abantu bose bishwe muri ibyo bitero.

Yagize ati: “Iran ntizigera yemera ko amaraso y’abayobozi bayo asesekara ubusa. Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.”

Yongeyeho ko Iran itazatekereza kabiri ku gufatira cyangwa kwangiza imitungo ya Amerika na Israel mu gihe ibyo bihugu byakomeza kwirengagiza indishyi Iran isaba.

Mojtaba Khamenei yanatangaje ko Iran izakomeza gufunga inzira y’amazi yo mu muhora wa Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi.

Iyo nzira ihuza amazi ya Iran na Oman, kandi inyuzwamo peteroli iri hagati ya miliyoni 16 na 21 z’utugunguru buri munsi , bingana hafi na 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi.

Ibihugu byinshi bigize umuryango wa OPEC birimo Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait ndetse na Iran ubwabyo bikoresha cyane iyi nzira mu kohereza peteroli cyane cyane ku masoko yo muri Aziya.

Gufunga iyi nzira byaba bifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane ku biciro bya peteroli no ku masoko mpuzamahanga.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko impanuka y’indege ya Amerika muri Iraq n’ibihe by’intambara bikomeje hagati ya Iran, Amerika na Israel bishobora gutuma umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho guhungabana.

Mu gihe Iran isaba indishyi ku byangijwe n’ibitero byagabwe ku butaka bwayo, Amerika na Israel na byo bikomeje gutangaza ko ibikorwa byabyo bya gisirikare bigamije gukumira Iran gukomeza guteza umutekano muke mu karere.

Nubwo hari imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro bya dipolomasi, abasesenguzi bavuga ko hashobora kubaho indi mirwano ikomeye mu minsi iri imbere niba impande zombi zikomeje gushyira imbere igisubizo cya gisirikare aho gushaka inzira y’amahoro.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui