Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yafashe icyemezo gitunguranye cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, wari warakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye birimo umugambi wo kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 11 Werurwe 2026 cyateje impaka ndende mu Burundi no hanze yabwo, aho bamwe bavuga ko cyafashwe kubera uburwayi bukomeye bwa Bunyoni, mu gihe abandi bavuga ko hari impungenge z’umutekano zishobora kuba zaragiteye.
Gen. Bunyoni ni umwe mu bayobozi bigeze kugira ijambo rikomeye cyane mu Burundi. Yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya Kamena 2020 na Nzeri 2022, nyuma y’imyaka myinshi akora mu nzego z’umutekano.
Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, ndetse aba n’umuntu wa mbere wigeze guhabwa ipeti rya Général muri Polisi y’iki gihugu. Uretse ibyo, yari azwi nk’umwe mu bayobozi bafite imbaraga mu by’umutekano ndetse n’umuntu wari ufite imitungo myinshi mu gihugu.
Icyakora ibintu byarahindutse mu 2023 ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo kwica Perezida Ndayishimiye no guhungabanya ubukungu bw’igihugu. Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, imitungo ye myinshi irafatirwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta.
Nyuma y’urubanza, Gen. Bunyoni yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Gitega.
Mu gihe yari afunze, amakuru yakomeje kuvuga ko ubuzima bwa Bunyoni bwagiye burushaho kuzamba.
Mu Ukwakira 2025, yajyanywe mu bitaro bya Gitega nyuma y’uko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zimusuye zigaragaje ko ashobora gupfa vuba.
Perezida w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu APRODH, Pierre Claver Mbonimpa, yavuze ko yari arwaye indwara zikomeye zirimo diyabete ikabije ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Amakuru yakomeje kuvuga ko ubuzima bwe bwo mu mutwe nabwo bwari bwahungabanye, aho byageze n’aho ngo ajya yumva abantu bamwegereye agahita yihisha munsi y’igitanda.
Nyuma yo kuvurirwa mu bitaro bya Gitega nta mpinduka igaragara, yimuriwe mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura. Icyakora n’aho ntibyatanze umusaruro, bituma ubuzima bwe bukomeza kumera nabi.
Ku wa 11 Werurwe 2026, Leta y’u Burundi yatangaje ko Gen. Bunyoni yafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.
Yafunguwe hamwe na Colonel Michel Kazungu, umwe mu basirikare bari barafunzwe kubera uruhare bakekwagaho mu mugambi wo guhirika ubutegetsi mu 2015 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Amakuru aturuka mu muryango n’abanyamategeko babo avuga ko aba bagabo bombi bahise bajyanwa mu ngo zabo i Bujumbura kugira ngo bitabweho n’abaganga by’umwihariko.
Nubwo inzego za Leta n’abanyamategeko babo bavuga ko kurekurwa kwabo kwatewe n’uburwayi, mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi hari abavuga ko hari izindi mpamvu zishobora kuba ziri inyuma y’iki cyemezo.
Hari amakuru yakwirakwijwe n’abantu bamwe bavuga ko abasirikare bamwe bivugwa ko bari bafitanye umubano na Bunyoni bashobora kuba bari gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, bigatuma ubutegetsi bufata icyemezo cyo kumurekura kugira ngo bugabanye umwuka mubi mu gisirikare.
Ibi byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, nubwo nta gihamya ifatika cyigeze gitangwa n’inzego za Leta.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kurekura umuntu wari warakatiwe igifungo cya burundu ari icyemezo gikomeye kidafatwa mu buryo bworoshye.
Hari abavuga ko niba ubuzima bwe bwari buri mu kaga, Leta ishobora kuba yarifuzaga kwirinda ko yapfira muri gereza, ibintu byashoboraga guteza impaka zikomeye mu gihugu no hanze yacyo.
Abandi bo bavuga ko bishoboka ko ubutegetsi bwashatse kugabanya umwuka w’impagarara mu nzego z’umutekano, cyane ko Bunyoni yari azwiho kugira inshuti nyinshi zikomeye mu gisirikare no muri polisi.
Kurekurwa kwa Gen. Bunyoni bishobora kugira ingaruka zitandukanye muri politiki y’u Burundi.
Hari abatekereza ko bishobora kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe uvugwa hagati y’abahoze bakorana na Bunyoni n’ubutegetsi buriho, mu gihe abandi babona ko bishobora kongera impaka ku buryo ubutabera bwakoreshejwe muri uru rubanza.
Ku rundi ruhande, amakuru atandukanye avuga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu mahanga niba abaganga babona ko ubuvuzi akeneye butaboneka mu Burundi.
Nubwo bimeze bityo, icyemezo cyo kumurekura cyakomeje kuba inkuru ikomeye mu karere, kikaba gikomeje guteza ibitekerezo byinshi ku mpamvu nyakuri zaba zarateye Perezida Ndayishimiye gufata iki cyemezo gitunguranye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

