Perezida Kagame yavuze uko amahanga yirengagije impuruza y’u Rwanda mbere y’uko AFC/M23 ifata Uvira

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko amahanga yirengagije umuburo u Rwanda rwari rwaratanze mbere y’uko ihuriro rya AFC/M23 rifata ibice byo muri teritwari ya Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa 6 Werurwe 2026 mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho yasobanuye uko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo byagiye byiyongera n’uburyo u Rwanda rwagiye ruburira amahanga ku bibazo byari biri gututumba.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rumaze amezi rugaragaza impungenge ku bikorwa by’ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro byari biri gukusanyirizwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ariko amahanga ntiyabyitaho uko bikwiye.

Yavuze ko mu gihe ibiganiro by’amahoro byaberaga i Washington byari byashyizeho agahenge, byari bigamije guha agaciro impungenge z’impande zose no gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano mu buryo bwa dipolomasi.

Icyakora, nk’uko yabivuze, mu gihe ibyo biganiro byari bikomeje, amakuru yagaragazaga ko ingabo zitandukanye zari zikomeje kwisuganya mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yavuze ko muri izo ngabo harimo iza Leta ya Congo, iz’u Burundi zabarirwaga mu bihumbi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo.

Yavuze ko ayo matsinda yose yari akomeje kwiyegeranya ku mirongo y’urugamba, agafunga inzira z’abasivile ndetse agatangira kugaba ibitero byo ku butaka n’iby’indege mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Mu magambo ye, Perezida Kagame yagize ati: “Ariko nubwo ibiganiro byari bikomeje, byagaragaraga ko ingabo zari zikomeje kwisuganyiriza mu burasirazuba bwa RDC. Ibihumbi by’ingabo z’u Burundi n’imitwe ishamikiye kuri Leta byagumye ku mirongo bigabiraho ibitero, bifunga inzira z’abasivile, bigaba muri Kivu y’Amajyepfo ibitero bidatuza byo ku butaka n’iby’indege.”

Nk’uko yabivuze, ibyo bikorwa byatumye ihuriro rya AFC/M23 rifata icyemezo cyo guhagurukira kurwanya ayo matsinda kugira ngo rihagarike ibyo bitero ndetse rifungure inzira z’abasivile zari zarafunzwe.

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyo gikorwa cyagejeje ku ifatwa ry’umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.

Ku wa 9 Ukuboza 2025 ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 bafashe umujyi wa Uvira nyuma y’imirwano ikomeye yabaye muri ako gace.

Nyuma y’iyo mirwano, ingabo za Leta ya Congo zahungiye mu bindi bice by’igihugu ndetse n’ahandi.

Amakuru yatangajwe avuga ko zimwe mu ngabo za Leta ya Congo hamwe n’iz’u Burundi zahungiye mu mujyi wa Bujumbura mu U Burundi.

Izindi ngabo zahungiye muri teritwari ya Fizi ndetse no mu mujyi wa Kalemie uri mu ntara ya Tanganyika.

Perezida Kagame yavuze ko ibyabereye muri Uvira ari ingaruka z’uko amahanga atahaye agaciro impuruza u Rwanda rwari rumaze igihe rutanga.

Yagize ati: “Ni uko ibyo muri Uvira byagenze. U Rwanda rwari rumaze amezi rutanga impuruza.”

Icyakora, nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Uvira, ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi byamaganye u Rwanda.

By’umwihariko, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu byinshi byo ku mugabane w’U Burayi byavuze ko u Rwanda rwarenze ku gahenge kari karashyizweho mu biganiro by’amahoro.

Ibi bihugu byashinjaga u Rwanda gushyigikira ibikorwa bya AFC/M23, ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwaramaganywe atari ibintu byamutunguye.

Yasobanuye ko u Rwanda rumaze igihe kinini rushinjwa ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo nubwo rutabirimo nk’uko bivugwa n’ababirushinja.

Yongeyeho ko ari ngombwa ko amahanga areba neza imizi y’ikibazo cy’umutekano muke muri Congo aho gushinja u Rwanda gusa.

Ku bwe, gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bisaba ko impande zose zireba ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.

Yavuze ko amahoro arambye azagerwaho ari uko ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, umutekano w’abaturage n’ibiganiro bya politiki bifatiwe hamwe mu buryo bwimbitse.

U Rwanda ruzakomeza gukurikirana iby’umutekano mu karere no gutanga impuruza igihe cyose rubona hari ibishobora guteza umutekano muke ku mipaka yarwo no mu karere muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui