Amakuru mashya ava mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko u Burusiya bushobora kuba buri gufasha Iran mu buryo bw’amakuru y’ubutasi, ayifasha kumenya aho ibirindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo ibashe kubigabaho ibitero.
Ibi byatangajwe n’abayobozi batatu bo muri Amerika batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara, baganiriye n’ikinyamakuru The Washington Post, bagaragaza ko kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, u Burusiya bwatangiye guha Iran amakuru y’ingenzi arimo aho ubwato n’indege z’intambara za Amerika ziherereye.
Ayo makuru bivugwa ko yagiye atangwa hakoreshejwe ibyogajuru by’u Burusiya bifite ubushobozi buhanitse bwo gufata amashusho yo mu kirere.
Abasesenguzi bavuga ko Iran ifite ibyogajuru bike kandi bidafite ikoranabuhanga rikomeye, bityo bikaba bishoboka ko yifashishije amakuru yatanzwe n’u Burusiya kugira ngo ibashe kugaba ibitero bikomeye.
Mu minsi ishize, Iran yagabye ibitero ku bikorwa by’ingenzi by’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo radar zigezweho cyane zifasha mu gutahura ibitero bitaragera ku birindiro.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko zimwe muri izo radar zangiritse bikomeye, ibintu byatumye inzobere mu bya gisirikare zivuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko Iran yari ifite amakuru yizewe ku ho ziherereye.
Ibi bitero byabaye mu gihe Iran ikomeje kongera imbaraga mu guhangana na Amerika n’inshuti zayo mu karere.
Ku wa 1 Werurwe 2026, drone ya Iran yo mu bwoko bwa Shahed yagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Kuwait.
Iki gitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abanyamerika, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri icyo gitero cyateje impagarara zikomeye mu gisirikare cya Amerika.
Nyuma y’icyo gitero, Iran yakomeje kugaba ibindi bitero byifashishije drones n’izindi misile ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu by’inshuti mu karere birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Qatar na Bahrain.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko ingabo zayo zikomeje kugaba ibitero byo gusenya ibirindiro by’ingabo za Iran mu rwego rwo guhosha ubushobozi bwayo bwo kugaba ibitero.
Ariko abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ubufatanye hagati y’u Burusiya na Iran bushobora gutuma iyi ntambara irushaho gukomera, cyane cyane niba Moscow ikomeje guha Tehran amakuru y’ubutasi.
U Burusiya na Iran bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare. Muri Mutarama 2025, ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Mu ntambara iri kuba muri Ukraine, Iran yafashije u Burusiya itanga drones zo mu bwoko bwa Shahed, zakoreshejwe cyane mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya Ukraine.
Abasesenguzi bavuga ko amakuru ari kuvugwa ko u Burusiya na bwo buri guha Iran amakuru y’ubutasi ashobora kuba ari uburyo bwo kwishyura ubwo bufasha Tehran yatanze.
Mu gihe Amerika n’inshuti zayo zikomeje gushaka uko zahangana n’izo drones, Ukraine na yo yatangaje ko yiteguye kohereza inzobere mu Burasirazuba bwo Hagati.
Izo nzobere zivuga ko zifite ubunararibonye bwo guhangana na drones za Shahed kuko zimaze igihe kinini zihanganye na zo mu ntambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Abayobozi ba Ukraine bavuga ko bashobora gusangiza Amerika n’inshuti zayo uburyo buhendutse bwo kuzihashya, kuko zimwe mu ntwaro Amerika iri gukoresha mu kuzirwanya zihenze cyane ugereranyije n’izo Ukraine yakoresheje mu kuzisenya.
Ubufatanye bushya bushobora kuba buri hagati y’u Burusiya na Iran burimo guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibihugu bikomeye bikomeje kwivanga muri iyi ntambara mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


