Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza impungenge zikomeye u Rwanda rufite ku mutekano warwo, ashinja ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi guha ubufasha umutwe wa FDLR ndetse no kwakira mu murwa mukuru Kinshasa abantu bo mu muryango wa Juvénal Habyarimana barimo umuhungu we, mu bikorwa u Rwanda rufata nko gukomeza umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 6 Werurwe 2026 mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho yabakiraga ku meza. Muri icyo kiganiro, yagaragaje ko ikibazo cya FDLR gikomeje guteza umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera ingengabitekerezo ya Jenoside iranga uwo mutwe.
Yagize ati: “Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa bw’urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kubona bigaragara ko hari abayishyigikira mu karere n’ahandi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kuva uyu mutwe wagezwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakomeje kugaba ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye, bigahitana ubuzima bw’abaturage benshi.
Yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko ubutegetsi bwa Kinshasa butigeze bugaragaza ubushake bwo kuwurwanya, ahubwo bukawufasha mu buryo butandukanye.
Ati: “Guverinoma ya RDC yahaye iri tsinda uburinzi mu bya politiki n’inkunga y’amafaranga, ndetse inaryinjiza mu nzego za gisirikare, aho ubu rikorera nta nkomyi kandi ntawe uribaza ibyo rikora.”
Amakuru atandukanye agaragaza ko abarwanyi ba FDLR bari muri RDC bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10, bakaba bakomeje gukorera cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu byo Perezida Kagame yagarutseho kandi harimo ingendo zivugwa ko zikorwa i Kinshasa n’umuhungu wa Juvénal Habyarimana, aho akomeje guhura n’abagize FDLR mu rwego rwo gushimangira imikoranire.
Ati: “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda wagejeje igihugu muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR kandi bagahabwa ikaze.”
Amakuru yigeze gutangazwa mu mpera za 2025 yavugaga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushobora kuba bwaratangiye kunoza umugambi wo guha uyu mutwe ubuyobozi bushya, aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, yavuzwe nk’ushobora kuwuyobora.
Aya makuru yavugaga kandi ko ubuyobozi bwa RDC bushobora kuba bukorana n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo Kayumba Nyamwasa uyobora ihuriro RNC ndetse na Thomas Nahimana uyobora iyiyita guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro.
Amakuru yaturutse hafi y’ibiro bya Perezida wa RDC yavugaga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwateganyije inama yo ku rwego rwo hejuru mu ntangiriro za 2026, igamije guhuza imitwe itandukanye yiyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Iyo nama yari igamije gushyiraho ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no kugerageza gukuraho ubutegetsi buriho i Kigali.
Ibi bibazo by’umutekano byagarutsweho no mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Gashyantare 2026, aho yashakaga gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Icyakora, bamwe mu bayobozi b’Abanyamerika bagaragaje ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere, ubutegetsi bwa RDC bugomba kubanza gufata ingamba zikomeye zo gusenya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo.
Itangazo ryasohotse nyuma y’izo mpaka ryagize riti: “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.”
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kudohora ingamba zarwo zo kwirinda mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa ubufasha n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo ndetse n’aho giherereye mu karere bisaba ko gikomeza gucunga neza umutekano wacyo n’imipaka yarwo.
Yanashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi zikora mu kurinda igihugu, avuga ko ari zo zituma Abanyarwanda badakomeza kwisanga mu kaga nk’ako banyuzemo mu bihe byashize.
Mu gihe umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati ya Kigali na Kinshasa, abasesenguzi bavuga ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mu karere gishingira cyane ku gusenya burundu umutwe wa FDLR no gukemura amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

