Intambara iri hagati ya Iran na Israel ifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gufata indi ntera, aho ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko nta biganiro by’ubwumvikane biteganyijwe n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati keretse kimanitse amaboko kikemera impinduka zikomeye mu buyobozi bwacyo.
Ibi byagarutsweho na Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko ibiganiro byose byashoboka ari uko Iran yaba yemeye gutsindwa igashyirirwaho ubutegetsi bushya bushobora kwizerwa n’ibihugu by’amahanga.
Guhera ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika ifatanyije na Israel yatangiye ibitero bikomeye ku birindiro bya Iran, iyishinja kongera gutangira gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi no guteza imbere misile zirasa kure. Ibi bitero byibanze cyane mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, ndetse no mu bindi bice bikekwamo ibikorwa bya gisirikare.
Mu gihe intambara yakomezaga gukaza umurego, amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika avuga ko Iran yagerageje gusaba ibiganiro byo guhagarika imirwano. Icyakora Perezida Trump yatangaje ko icyo gihe amazi yari yamaze kurenga inkombe, bityo ibiganiro bitagishoboka.
Ku wa 6 Werurwe 2026, Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth Social ashimangira ko nta mishyikirano ishobora kubaho hagati ya Amerika na Iran muri iki gihe.
Yagize ati: “Nta biganiro by’ubwumvikane bizigera bibaho hagati yacu na Iran keretse imanitse amaboko. Nyuma y’ibyo no gushyiraho abayobozi bakomeye kandi bizewe, twebwe n’abafatanyabikorwa bacu tuzakora ubutaruhuka kugira ngo Iran ive mu manga, tuyigire igihangange mu bukungu kurusha uko byigeze kubaho.”
Yakomeje avuga ko niramuka yemeye izi mpinduka, Iran ishobora kugira ahazaza heza ndetse ikagarura imbaraga n’icyubahiro yahoranye mu mateka yayo.
Hagati aho, imirwano iracyakomeje ku mpande zombi. Amerika na Israel bikomeje kugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Iran, mu gihe Iran na yo iri kwihimura irasa misile ku mujyi wa Tel Aviv ndetse no ku bindi bihugu bifitanye ubufatanye na Amerika, cyane cyane aho ifite ibirindiro bya gisirikare cyangwa inyungu z’ubucuruzi.
Iyi ntambara ikomeje guteza impungenge mu bihugu byinshi by’isi, aho abasesenguzi bagaragaza ko ishobora gukomeza kwaguka igahinduka amakimbirane akomeye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


