Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zafatiye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) hamwe n’abasirikare bakuru bane ibihano, mu rwego rwo gushimangira ko u Rwanda rudakwiye gufasha umutwe w’intwaro wa M23 mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC) ryatangaje ko abayobozi bafatiwe ibihano barimo: Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu, Brig. Gen. Gashugi Stanislas, Umuyobozi w’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe.
Amerika ishinja RDF n’aba bayobozi “gutera inkunga, guhugura no kurwana ifatanyije n’umutwe wa M23,” ndetse ikavuga ko RDF yafashije M23 gufata ibice bikomeye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo imijyi ya Goma na Bukavu, hamwe n’ahantu h’ingenzi hacukurwa amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko abafatiwe ibihano bagomba guhita bahagarika ibikorwa byose mu RDC.
Ati: “Turasaba ko ingabo z’u Rwanda, intwaro n’ibikoresho byazo bihita bikurwa muri RDC. Perezida Trump ni umunyamahoro, kandi tuzakoresha uburyo bwose dufite kugira ngo impande zashyize umukono ku masezerano ya Washington zubahirize inshingano zazo.”
Amerika ivuga ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya Perezida Paul Kagame wa u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, M23 hamwe na RDF batangije ibitero byafashwe nk’ibyaguyemo abasivile, byatumye ibihumbi by’abaturage bimukira mu bindi bice by’igihugu.
Ubushakashatsi bw’impuguke za Loni bwagaragaje ko RDF yahaye M23 ibikoresho birimo uburyo bwo guhagarika GPS, kwirinda ibitero by’ikirere, drone n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ndetse n’ubufasha mu guhugura abarwanyi bashya. Amerika ivuga ko ibikorwa bya RDF bifasha M23 kwica abantu hadakurikijwe amategeko, guta muri yombi abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukora iyicarubozo.
U Rwanda, kugeza ubu, ntacyo ruratangaza kuri biriya bihano. Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka kubwira RFI ko u Rwanda rwakiriza yombi ibihano biramutse byafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Ibihano byakemura ikibazo cy’ingutu kiri muri RDC, nabisinyira ejo. Ariko nta bihano na bimwe ku Isi bizatubuza kurinda umutekano w’imipaka yacu ndetse no gukumira ko abaturage bacu bakongera guhura n’ibyo bahuye na byo mu 1994 bikozwe na FDLR.”
Amerika kandi yategetse ko imitungo yose y’aba bayobozi bafatiwe ibihano ku butaka bwayo cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika igomba gufatirwa, kandi abikorera muri Amerika ntibemerewe gukora ubucuruzi cyangwa ihererekanyamari n’abo bantu batabonye uruhushya rwa OFAC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

