RDC: Ibitero bya Kinyamaswa by’Inyeshyamba byahitanye abarenga 60 muri Kivu y’amajyaruguru

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano muke, aho ibitero byitiriwe umutwe wa ADF bikomeje guhitana abasivili benshi no gusiga abaturage mu gahinda n’ubwoba bukabije. Mu minsi mike ishize, uturere twa Lubero na Beni twongeye kwibasirwa n’ibitero byahitanye ubuzima bw’abaturage batagira ingano, abandi baraburirwa irengero.

Mu gace ka Mambimbi-Isigo, mu itsinda rya Bapakombe, secteur ya Bapere, mu karere ka Lubero, habaye igitero gikomeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026. Amakuru yatanzwe n’abayobozi b’imiryango iharanira inyungu z’abaturage agaragaza ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba abarwanyi ba ADF.

Mu ntangiriro, byatangajwe ko abantu 15 ari bo bari bishwe muri icyo gitero. Gusa uko iminsi yagiye ihita, umubare wakomeje kwiyongera. Perezida wa sosiyete sivile ya Bapere, Kakule Kagheni Samuel, yemeje ko ku wa Mbere habonetse indi mibiri itandatu, bituma umubare w’abamaze kumenyekana ko bishwe ugera kuri 21. Haracyari abandi baturage benshi baburiwe irengero, bikaba biteye impungenge ko umubare ushobora kwiyongera.

Uretse kwica abaturage, abagabye igitero banatwitse amazu menshi y’abaturage ndetse batwika n’imitungo yabo, ibintu byasize benshi nta cyo bafite. Abacitse ku icumu bavuga ko batewe mu buryo butunguranye mu masaha y’ijoro, aho bamwe bishwe n’imihoro abandi bakaraswa.

Nk’aho ibyo bidahagije, mu karere ka Beni na ho hongeye kuba igitero gishya cyahitanye ubuzima bw’abasivili. Ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, mu gace ka Mangadu-Upende hafi ya Mbau centre, abantu nibura batanu barimo umugore umwe bishwe mu gitero cyitiriwe ADF.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abo bantu bishwe barashwe, kandi ko ku murambo umwe hashyizweho igisasu, ibintu byarushijeho gutera ubwoba no gukumira abageragezaga kwegera ngo batabare cyangwa bashyingure ababo. Ibi byatumye benshi barushaho guhunga berekeza mu duce bakeka ko twaba dufite umutekano.

Sosiyete sivile mu gace ka Beni yamaganye bikomeye ibyo bitero, ivuga ko hari uburangare ku nzego zishinzwe umutekano. Abahagarariye abaturage bavuga ko kuva uyu mwaka watangira, abarenga 60 bamaze kwicwa muri ibyo bitero byibasira abasivili mu duce dutandukanye twa Nord-Kivu.

Abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba bukabije, aho benshi batajya bahinga cyangwa ngo bajye ku isoko batinya kugwa mu mutego w’abitwaje intwaro. Imiryango myinshi yamaze guhunga ingo zayo, bamwe bakaba baracumbikiwe n’abavandimwe mu duce dutekanye kurushaho, abandi bakaba barahungiye mu bigo by’amashuri cyangwa insengero.

Ibi bitero bikomeje kongera igitutu ku buyobozi bwa gisirikare n’ubwa politiki mu karere, cyane ko hari hashize igihe havugwa ibikorwa byo gukaza umutekano no guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na ADF. Gusa uko bigaragara, umutekano uracyari ikibazo gikomeye ku baturage basanzwe.

Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho n’inzego zose, zirimo ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kugira ngo abasivili barindwe mu buryo burambye. Bavuga ko igihe cyose abarwanyi bagishoboye kugaba ibitero mu buryo butunguranye, abaturage bazakomeza kubaho mu bwigunge n’ubwoba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui