Uruhare rw’abacanshuro b’abanyamahanga mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwongeye kujya mu majwi nyuma y’uko amakuru atandukanye agaragaje ko Umunyamerika Erik Prince, washinze kompanyi y’umutekano izwi nka Blackwater, yohereje itsinda ry’abacanshuro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bafashe ingabo za Leta kwisubiza Umujyi wa Uvira wari wafashwe na AFC/M23.
AFC/M23 yafashe Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, ikomereza no muri santere ya Makobola. Ifatwa ry’uyu mujyi rifatwa nk’intambwe ikomeye ku ruhande rw’iri huriro, bitewe n’akamaro ka Uvira mu bucuruzi no mu rwego rwa gisirikare, kuko uherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika kandi ari umuyoboro uhuza RDC n’ibihugu bituranye.
Mu mpera z’Ukuboza 2025 no mu ntangiriro za Mutarama 2026, ingabo zidasanzwe za RDC zirimo umutwe wa “Hiboux” na “Cheetah” zagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23, zifashishije intwaro ziremereye, indege z’intambara na drones. Ni muri urwo rwego amakuru yatangajwe ku wa 10 Gashyantare 2026 n’ibiro ntaramakuru Reuters, ashingiye ku masoko ane atandukanye, yemeje ko Erik Prince yohereje abacanshuro kugira ngo bafashe mu gukoresha no gucunga izi drones mu gihe ibitero byari bikomeje gukazwa.
Aya makuru akomeza avuga ko aba bacanshuro bakoranaga n’abajyanama b’Abanya-Israel, bagize uruhare mu gutoza imitwe y’ingabo zidasanzwe za RDC uko zakwitwara ku rugamba ku manywa na nijoro. Gusa, abajyanama b’Abanya-Israel bo ngo bari bafite inshingano yo gutanga amahugurwa gusa, mu gihe abacanshuro ba Prince bo bifashishwaga cyane mu mikorere ya drones no mu igenzura ry’ibikorwa by’igisirikare ku rugamba.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko gukoresha drones byahinduye uburyo imirwano yagendaga, kuko byafashaga FARDC kugenzura ibice by’imisozi miremire no gukurikirana ingendo z’abarwanyi ba AFC/M23. Ibi byari bigamije kubakura mu mujyi no kubasubiza inyuma mu misozi iwukikije.
Icyakora, ibintu byahindutse tariki ya 17 n’iya 18 Mutarama 2026, ubwo AFC/M23 yakuraga abarwanyi bayo bose muri Uvira. Iri huriro ryasobanuye ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zayisezeranyije ko nibyubahirizwa, ibiganiro by’amahoro byari byaratangiye i Doha muri Qatar bizasubukurwa.
Ku wa 18 Mutarama mu gitondo, ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zasubiye muri Uvira bitarwanye, kuko abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze kuhava. Icyo gihe, uruhare rw’abacanshuro ba Erik Prince ku rugamba rwari rusa n’urwarangiye by’agateganyo.
Umwe mu bayobozi wavuganye na Reuters yasobanuye ko aba bacanshuro bahise basubira mu nshingano yabo y’ibanze bahawe na Leta ya RDC, yo kurwanya inyerezwa ry’amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati: “Bari bakeneye ubufasha mu kwisubiza Uvira, bifashishije ubushobozi bwose bari bafite. Ubu basubiye mu mushinga wo kugenzura uburyo umusoro winjira.”
Amakuru yagiye avugwa mu 2024 yari yerekanye ko Erik Prince yagiranye amasezerano na Leta ya RDC ajyanye no kurinda inyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gufasha mu bijyanye n’umutekano. Uruhare rwe muri Kivu y’Amajyepfo rwafashwe na bamwe nk’ikimenyetso cy’uko Kinshasa irushaho kwifashisha abikorera mpuzamahanga mu rwego rwo kongera imbaraga za gisirikare.
Nubwo ubu abacanshuro ba Prince basubiye mu bikorwa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amakuru avuga ko Leta ya RDC ishobora kongera kubitabaza ku rugamba igihe cyose byaba bibaye ngombwa. Ibi bigaragaza ko uruhare rw’abacanshuro mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo rukomeje kuba ingenzi kandi rushobora kongera guhindura isura y’imirwano mu gihe kiri imbere.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yakomeje kugaragaza ko idatewe ubwoba n’ikorwa ry’abacanshuro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



