Mu gihe Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yari mu ruzinduko rw’akazi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriye intumwa z’urubyiruko rw’Abanyamulenge baba muri icyo gihugu, bagaragaza ko bashyigikiye politiki ya Guverinoma ya Kinshasa igamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, iri huriro ryabaye mu gihe mu gace ka Minembwe, aho Abanyamulenge batuye ku bwinshi, hari kubera ibitero bikaze by’igisirikare cya Leta bikoresheje drones n’intwaro ziremereye.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa RDC, uru rubyiruko rw’Abanyamulenge rwashimangiye ko rushyigikiye umuhate wa Tshisekedi mu rwego rwa dipolomasi no gushakira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari.
Rwanamaganye ibyo rwise “ubushotoranyi bw’u Rwanda, kwigarurira amasambu mu buryo butemewe n’amategeko no gukoresha ubwoko bwabo mu nyungu za politiki.” Perezida Tshisekedi yashimye iyi myifatire, abasaba gukomeza guharanira ubumwe bwa Congo, kubana mu mahoro no gutekereza ku hazaza h’igihugu cyabo.
Icyakora, ayo magambo yavugiwe kure y’igihugu, yari atandukanye cyane n’ibiri kubera ku butaka bwa Minembwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeje ko habaye imirwano ikaze mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge bake, aho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero bikomeye byifashishije drones n’imbunda ziremereye.
Mu midugudu yibasiwe harimo Kakenge, Rugezi, Kalingi na Point Zéro, aho abaturage bavuga ko ibisasu byaguye mu bice bituwe n’abasivili, bigateza impfu n’inkomere nyinshi. Abahunze imirwano bavuze ko inzu zasenyutse, amatungo aricwa, mu gihe abagore, abana n’abasaza bahungiye mu mashyamba no mu misozi batagira aho bikinga.
Muri aka gace, imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Guverinoma ya Kinshasa n’urubyiruko rw’Abanyamulenge rwibumbiye mu mutwe wa Twirwaneho, ufatanyije na M23.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukoresha drones mu bice bituwe cyane bishobora gukongeza umwuka mubi w’amacakubiri no kurushaho gutuma abaturage bumva ko barimo kwibasirwa nk’ubwoko, aho kubonwa nk’abaturage ba Congo bafite uburenganzira bungana n’abandi.
Izi mvururu zije ziyongera ku bibazo bimaze igihe byibasira Abanyamulenge, birimo kwimwa umutekano, gushinjwa kuba abanyamahanga no kutizerwa n’inzego za Leta. Ku mpande nyinshi, haribazwa itandukaniro riri hagati y’inyigisho za politiki zivugirwa mu mahanga ku mahoro n’ubumwe, n’ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa ku butaka aho abaturage bavuga ko bakeneye kurindwa kurusha uko bakeneye guterwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

