Umufana wa Rayon Sports yibye igikombe cya Super Cup nyuma yo kutishyurwa

Ibyishimo byari byaranze intsinzi ya Tigers BBC muri FERWABA Super Cup 2026 byahindutse urujijo n’impaka, nyuma y’amakuru akomeje kuvugwa ko igikombe cy’iyi mikino cyatwawe n’umufana uzwi ku izina rya Rwarutabura, wavuze ko yabitewe n’uburakari bwo kutubahirizwa ibyo bemerewe nyuma yo gufasha ikipe gutsinda.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wabereye muri BK Arena, warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78 kuri 68, ikaba yari intsinzi ikomeye kuko yahesheje Tigers BBC igikombe cyayo cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe, abakinnyi n’ubuyobozi bwa Tigers BBC berekeje ku Kimihurura, aho bari bateguye ibirori byo kwizihiza iyi ntsinzi. Abafana bari bashyigikiye Tigers BBC, benshi muri bo bazwi nk’abafana ba Rayon Sports, bavugaga ko bemerewe amafaranga angana na 200,000 Frw nk’ishimwe ryo kuyifasha mu gufana, cyane ko APR BBC yari ifite abafana benshi.

Aba bafana bakurikiye ikipe aho yagombaga kwiyakirira, ariko bagezeyo babwirwa ko batemerewe kwinjira mu birori, ahubwo babwirwa gutegereza babanze bahabwe amafaranga bari bemerewe. Igihe cyakomeje kugenda, amasaha yicuma, bigera mu masaha y’igicuku, bityo uburakari butangira kwiyongera mu bafana.

Mu masaha ya saa Munani z’ijoro, ubwo ibirori byari birangiye, umwe mu bafana yasabye guhabwa igikombe avuga ko ashaka kucyifotorezaho. Abari bahari bavuga ko yahise agifata, yurira moto aragenda, bituma benshi batangara.

Umwe mu bafana wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko uwatwaye igikombe yitwa Rwarutabura, anasobanura ko icyabimuteye ari ukutishyurwa amafaranga bemerewe nyuma yo gushyigikira ikipe kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.

Ati: “Yagiye yurira moto, twagerageje kumukurikira biranga kuko amasaha yari akuze. Twatekerezaga ko ikibazo kizakurikiranwa bukeye. Igikombe yakijyanye kuko nta mafaranga twari twabonye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Tigers BBC, Perezida w’iyi kipe, Shyaka Francis, yahakanye aya makuru yose, avuga ko igikombe cya FERWABA Super Cup kigihari kandi ko ababivuga ari abantu bashaka guteza urujijo no guharabika izina ry’ikipe.

Gusa, undi mufana waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa Tigers BBC bwongeye kuvugana n’aba bafana bubasaba kugarura igikombe, ndetse bukemera kubishyura amafaranga bari bemerewe. Icyakora, aba bafana bavuga ko batagikeneye ayo mafaranga gusa, ahubwo basaba n’indishyi z’akababaro batewe n’uko bafashwe no gusuzugurwa bavuga ko bagiriwe.

Kugeza ubu, haracyari urujijo ku cyabaye nyirizina, aho amakuru aturuka ku mpande zombi adahuza. Iki kibazo cyakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikirana siporo, bamwe basaba FERWABA n’inzego bireba gutanga ibisobanuro birambuye kugira ngo hasobanuke ukuri ku byabereye muri FERWABA Super Cup 2026.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui