Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza ko igihugu cye cyagize uruhare rukomeye mu guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyi ntambara iri mu zo Amerika imaze guhagarika mu bihugu umunani bitandukanye.
Ibi Trump yabivugiye mu muhango mpuzamahanga wa National Prayer Breakfast wabereye i Washington ku wa 5 Gashyantare 2026, witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu n’amadini, barimo na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Mu ijambo rye ryagarutsweho cyane ku mutekano n’amahoro ku isi, Trump yagize ati: “Hano hari Congo. Congo irashyushye. Twahagaritse intambara, ni umwe mu ntambara umunani twahagaritse. Si byo?” Aya magambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye n’abari bitabiriye uyu muhango.
Perezida wa Amerika yasabye Félix Tshisekedi guhaguruka, amugaragaza nk’umuyobozi w’intwari wahanganye n’ibihe bikomeye, agaragaza ko guhagarika intambara yo muri RDC bitari ibintu byoroshye. Yanibukije abari aho ko Amerika na RDC byamaze kugirana amasezerano akomeye ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati: “Uri intwari, twishimiye ko uri hano, ni icyubahiro gikomeye. Uri umuntu mwiza. Twanasinye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya mbere akomeye mu mateka ya Amerika na Afurika. Congo ifite ubutaka buhebuje. Twasinye amasezerano, bimwe mu bigo binini byacu bizajyayo.”
Ibi Trump abivuze ashingiye ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano ni yo Trump afata nk’ikimenyetso cy’uko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yahagaze.
Gusa, nubwo aya magambo ya Trump agaragaza icyizere n’intambwe nziza mu bya dipolomasi, ku rundi ruhande amakuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC akomeje kwerekana ko umutekano utaragaruka mu buryo busesuye.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riracyakomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, nubwo hari amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar agamije guhagarika imirwano no guha umwanya ibiganiro bya politiki.
Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryarashe igice gikoreshwa n’igisirikare ku kibuga cy’indege cya Kisangani. Iri huriro ryasobanuye ko ryari rigamije gusenya iki gice kuko ngo cyifashishwa mu gutegura ibitero bya drones bigabwa ku bice bigenzurwa naryo.
Ibi byongeye gukangura impaka ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ukuri kw’ihagarikwa ry’intambara Trump avuga, ndetse no ku hazaza h’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, cyane cyane mu gihe ibikorwa bya gisirikare bigikomeje ku butaka.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kuba agamije kwerekana uruhare rwa Amerika mu gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko bagashimangira ko amahoro arambye azagerwaho gusa binyuze mu bikorwa bifatika bihagarika imirwano ku mpande zose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


