Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaganye bikomeye ibitero byagabwe n’inyeshyamba mu ntara ya Balochistan muri Pakistan, byahitanye ubuzima bw’abasirikare bagera kuri 80, mu gihe abandi benshi bashimuswe.
Mu itangazo ryasohowe n’inzego za Leta ya Amerika, Washington yavuze ko ibyo bitero bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, inashimangira ko bigize ibikorwa by’iterabwoba bidashobora kwihanganirwa na rimwe.
Amerika yavuze ko yifatanyije na Leta ya Pakistan n’abaturage bayo muri ibi bihe bikomeye, igaragaza ko ihagaze ku ruhande rw’iyo gihugu mu bikorwa byayo byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’iterabwoba, irimo n’umutwe wa Baloch Liberation Army.
Iryo tangazo ryashimangiye ko igitero cyahitanye abasirikare benshi ndetse kigashimuta abandi ari igihamya cy’ubugome bw’imitwe yitwaje intwaro ikoresha urugomo ku nyungu za politiki, bikaba bihungabanya umutekano w’akarere kose.
Amerika kandi yibukije ko umutwe wa Baloch Liberation Army uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, isaba ko abayobozi bawo n’abawushyigikira bafatirwa ibihano bikomeye, kandi bagakurikiranwa mu mategeko mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Leta ya Pakistan, inzego z’umutekano zatangaje ko zakajije ingamba mu ntara ya Balochistan hagamijwe gukumira ibindi bitero no gushakisha abasirikare bashimuswe, mu gihe ibikorwa byo guhiga inyeshyamba bikomeje hirya no hino.
Nubwo umutwe wa Baloch Liberation Army wivugira ko wishe abasirikare ba Leta barenga 80 kandi ugafata bugwate abandi, Leta ya Pakistan ntiyigeze yemeza umubare nyawo w’abishwe cyangwa abashimuswe, ivuga ko iperereza rigikomeje.
Ibi bitero byongeye gushimangira umutekano muke umaze igihe urangwa mu ntara ya Balochistan, ifite umutungo kamere mwinshi ariko ikaba ikomeje kwibasirwa n’amakimbirane hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro ishinja ubutegetsi kuyima uburenganzira n’iterambere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

