Inkangu ikomeye yibasiye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya giherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihitana abantu barenga 200, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ako gace.
Aya mahano yabaye ku wa 28 Mutarama 2026, mu gihe ako karere kari kamaze iminsi gahura n’imvura nyinshi yatumye ubutaka bworoha cyane. Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Lumumba Kambere Muyisa, yatangaje ko iyo nkangu yatunguranye ntibatabarira ku gihe abaturage bari muri icyo kirombe.
Muyisa yavuze ko mu bahitanywe n’iyi nkangu harimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abagore ndetse n’abana. Yongeyeho ko hari n’abantu benshi bakomerekejwe bikomeye, aho abagera kuri 20 bahise bajyanwa mu bigo nderabuzima bitandukanye kugira ngo bitabweho byihuse.
Yagize ati: “Imvura imaze iminsi igwa yatumye ubutaka bwo muri Rubaya bworoha cyane. Ibi byongereye ibyago ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abaturage batuye hafi y’ikirombe, bityo inkangu iba ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose.”
Rubaya ifatwa nk’agace gafite akamaro kanini mu bukungu bwa Teritwari ya Masisi no ku rwego mpuzamahanga, kuko ibirombe byaho bibarizwa mu bikungahaye cyane ku mabuye ya Coltan, aho bivugwa ko agera kuri 15% bya Coltan ikoreshwa ku Isi yose ava muri aka gace.
AFC/M23 igenzura Rubaya kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2024, aho ibikorwa by’ubucukuzi byakomeje gukorwa n’abaturage n’abacukuzi b’abikorera, nubwo hakomeje kugaragazwa impungenge z’umutekano n’ibiza biterwa n’imiterere y’ubutaka.
Ibi byago byongeye kugaragaza ingaruka zikomeye z’imvura nyinshi n’ubucukuzi bukorwa hatabayeho ingamba zihamye zo kurengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe imiryango myinshi ikomeje kuririra ababo bazize iyo nkangu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


