Umutwe wa M23 watangaje amakuru mashya asobanura mu buryo burambuye uko abarwanyi bawo bari bateganyijwe kwinjizwa mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), binyuze mu masezerano y’ibiganiro wari umaze igihe uganira na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro cyihariye na BWIZA TV, aho yavuze ko umugambi wo kuvanga ingabo wari umaze kugerwaho n’impande zombi nyuma y’amezi arenga 14 y’ibiganiro byabereye i Kinshasa.
Nk’uko Dr. Balinda abivuga, M23 ntiyari igamije kurwana na Leta, ahubwo yashakaga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke byari bimaze imyaka myinshi byibasiye uburasirazuba bwa Congo, cyane cyane ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF, ndetse n’icy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda zari zarabaye impunzi igihe kirekire.
Yasobanuye ko mu biganiro byabayeho, impande zombi zari zemeranyije ko abarwanyi ba M23 binjizwa muri FARDC mu buryo bwemewe n’amategeko, hadashyizweho uburyo bwo kubasesereza cyangwa kubambura icyubahiro nk’abari barigeze kuba abasirikare ba Leta.
Dr. Balinda yavuze ko hari hateganyijwe ishyirwaho rya diviziyo ebyiri nshya muri FARDC, buri imwe ikaba yari igizwe na brigade eshatu. Diviziyo imwe yari koherezwa mu burengerazuba bwa RDC, ikarinda inzego nshya z’ubuyobozi zari zigiyeho, mu gihe indi yari koherezwa mu burasirazuba bw’igihugu, ikajya gukemura ibibazo by’umutekano muke M23 yari imaze igihe igaragaza.
Yongeyeho ko mu rwego rwo gutegura uku kuvangwa kw’ingabo, M23 yagejejwe ku kigo cya gisirikare cya Mbanzangungu, giherereye mu bilometero hafi 150 uvuye mu mujyi wa Kinshasa, aho abarwanyi bayo bari biteganyijwe kwakirirwa mbere yo kwinjizwa burundu muri FARDC.
Muri icyo gihe kandi, abarwanyi ba M23 bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda batangiye gutahuka, berekezwa mu gace ka Sabyinyo, nk’ikimenyetso cy’uko uwo mugambi wari uri mu ishyirwa mu bikorwa, nubwo wari ugitegereje ko ingengo y’imari igenerwa igisirikare iboneka.
Icyakora, Dr. Balinda avuga ko M23 yatunguwe no kubona ingabo za FARDC zitangiza ibitero kuri uyu mutwe mu gihe wari ugitegereje ko ibyo bumvikanye bishyirwa mu bikorwa. Aha ni ho, nk’uko abivuga, intambara yongeye kubura, bituma umugambi wo kuvanga ingabo ushyirwa ku ruhande.
Yagize ati: “Twari twiteguye kwinjira muri FARDC mu buryo bwemewe, tugakora nk’abandi basirikare ba Leta, ariko aho gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho, badutunguyeho ibitero.”
Uyu muyobozi wa M23 avuga ko kuva icyo gihe, FARDC yakomeje kugaba ibitero kuri M23, na yo ikirwanaho, bituma imirwano irushaho gukwira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igera no mu mijyi ikomeye irimo Bunagana na Goma.
Kugeza ubu, M23 ivuga ko igitekerezo cyo kuvanga ingabo cyari kuba igisubizo kirambye ku mutekano w’igihugu cyose, ariko kikaba cyarapfubye bitewe n’uko Leta ya Kinshasa yanze gukomeza inzira y’ibiganiro, ihitamo gukoresha inzira ya gisirikare.
Iyi nkuru ikomeje kongera impaka ku kibazo cy’uko FARDC yakabaye yubakwa ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane bw’Abanye-Congo bose, aho gukomeza intambara igira ingaruka zikomeye ku baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

