Kigali: Umuzunguzayi arashinja umu-Ajenti kumurya ibihumbi 100 yamuhaye ngo amutere inda ariko ikanga kujyamo kandi baryamanye inshuro eshanu.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2024, muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali habereye impagarara n’induru byashenguye benshi, nyuma y’uko umugore w’umuzunguzayi ashinje umusore ukora akazi k’umu-ajenti wa MTN kuba yaramwatse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Frw amwizeza kumutera inda, ariko bikarangira atabikoze.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Alice, avuga ko yahaye uwo musore witwa Eulade ayo mafaranga nk’uko babyumvikanye, ariko ngo nyuma yo kuyakira yahise ahindura imyitwarire, atangira kwitwara nk’aho batigeze bumvikana ku masezerano bagiranye.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko Alice yatangiye gutaka no gutera induru mu ruhame, bituma abaturage n’abacururiza muri gare bahurura baje kureba ibyabaye. Bamwe mu baturage bagaragaje ko niba koko ayo mafaranga yaratanzwe, agomba gusubizwa kuko ibyo bumvikanye bitubahirijwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Alice yavuze ko baryamanye inshuro eshanu ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yamuteye inda.

Yagize ati:“Natanze amafaranga yanjye ibihumbi 100 Frw nyaha uriya mu-ajenti ngo antere inda. None byaranze, nansubize amafaranga yanjye kuko ibyo twasezeranye atabikoze.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko byongeye kumubabaza cyane kubona uwo mu-ajenti azana undi muzunguzayi akamushyira aho we yakoreraga, ibintu afata nko kumutesha agaciro no kumuca inyuma. Avuga ko yabifashe nk’aho yashyizweho undi muzunguzayi agamije kumukuraho.

Alice kandi avuga ko Eulade yamwemereye ko ari we wenyine uzacururiza iruhande rwe, ariko nyuma akazana undi, ibintu avuga ko byamuhungabanyije cyane.

Hagati aho, amakuru yandi avuga ko uwo mu-ajenti ashinjwa yari amaze iminsi mike asezeranye n’umugore we kubana byemewe n’amategeko. By’umwihariko, hari abemeza ko Alice ubwe yari mu bitabiriye ubwo bukwe, ndetse akaba yari yicaye mu myanya y’imbere, ibintu byatumye benshi bibaza uko umubano wabo wakomeje nyuma y’iyo mihango.

Kugeza ubu, nta rwego rw’umutekano ruragira icyo rutangaza ku by’iki kibazo, ndetse n’umusore ushinjwa ntiyigeze atanga ibisobanuro mu ruhame.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza uko amakimbirane ashingiye ku masezerano atemewe n’amategeko ashobora kuvamo imvururu mu ruhame, bikanasiga icyasha ku mpande zombi.

Abasesenguzi bemeza ko hakenewe kwitondera cyane imyitwarire ishobora guteza ikibazo cy’umutekano n’icyubahiro cy’abantu, cyane cyane iyo ibyabaye bigera mu ruhame nk’uko byagenze muri Gare ya Nyabugogo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui