Umujyi wa Uvira wongeye kwibona mu bihe bikomeye by’umutekano muke nyuma y’amasaha make ingabo za AFC/M23 zivuye muri uwo mujyi, aho mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, abantu batanu barashwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka bikabije.
Amakuru yizewe aturuka mu baturage avuga ko iryo joro ryari rishyushye cyane, aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu bice bitandukanye by’umujyi, bigateza ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage bari bamaze kuryama. Abakomerekejwe bajyanywe mu bitaro bya Uvira.
Ibi bikorwa by’ubwicanyi byabaye mu gihe ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zari zimaze kwinjira mu mujyi nyuma y’uko AFC/M23 iwuvuyemo. Aho kugarura ituze, abaturage bavuga ko izo ngabo zahise zitangira ibikorwa byo gusahura no kwibasira imitungo yabo.
Abaturage batangaza ko gusahura byatangiye mu mazu y’abantu ku giti cyabo, bikomeza no mu bigo bya Leta n’ibyigenga, ibintu byarushijeho gukaza umutekano muke no gutuma abaturage babura icyizere cy’uburinzi bw’ubuzima bwabo. Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza abarwanyi ba Wazalendo bitwaje ibintu basahuye birimo ameza, matera n’ibindi bikoresho byo mu ngo.
Umwe mu baturage ba Uvira waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Igihe AFC/M23 yari muri uyu mujyi, twatangiye kongera gusinzira dufite icyizere. Ariko kuva ingabo za Leta ziwinjiyemo, umutekano warasenyutse burundu. Twugarijwe n’ubujura, ubwicanyi n’iterabwoba.”
Yakomeje avuga ko ijoro ryabaye ribi cyane: “Abantu batanu barashwe barapfa, abandi barakomereka bikomeye. Ubu bari kwitabwaho mu bitaro, ariko ubuzima bwabo buri mu kaga. Nk’abaturage, turasaba ko aba baduteye umutekano muke bakurwa mu mujyi.”
Kuva AFC/M23 yava muri Uvira mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, icyuho cy’umutekano cyahise cyigaragaza, bigaragaza intege nke z’ingabo za Leta mu kurinda abasivili no kugarura ituze rirambye. Ibi byongeye gushimangira impungenge z’abaturage bavuga ko bakomeje kwishyura igiciro cy’amakimbirane ya politiki n’igisirikare batagize uruhare mu kubitera.
Mu gihe nta tangazo rirambuye rirava ku buyobozi bwa Leta ya RDC ku byabereye i Uvira, abaturage bakomeje gutakamba basaba igisubizo cyihuse kandi gifatika, batinya ko nibidakorwa, umutekano muke ushobora kurushaho gufata indi ntera mu Burasirazuba bw’igihugu, bikarushaho gushyira mu kaga ubuzima n’ejo hazaza h’abasivili.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

