Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse imikino ine (4) umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aimée Aristote, nyuma yo kwanga igitego cya APR FC mu mukino yanganyijemo na Al-Merrikh SC 0-0, wabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere waranzwe n’impaka zikomeye ku munota wa 88, ubwo Dauda Yussif wa APR FC yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukinjira mu izamu, ariko umusifuzi wungirije agaragaza ko habaye kurarira. Icyo cyemezo cyatumye APR FC itabasha kubona igitego cyari kuyihesha intsinzi.
Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwahise bugaragaza ko butishimiye imisifurire, buvuga ko ibyemezo byafashwe byayimishije amanota mu buryo bugaragarira buri wese. Ibyo byakurikiwe n’uburakari bw’abafana, aho bamwe muri bo bagaragaje imyigaragambyo ku cyicaro cya FERWAFA.
Ku wa 19 Mutarama 2026, Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye isuzuma ibyabaye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, FERWAFA yavuze ko iyo Komisiyo yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’Umusifuzi Wungirije wa Kabiri, aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aimée Aristote ahagaritswe gusifura imikino ine (4).”
FERWAFA kandi yijeje ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kunganya uwo mukino byagize ingaruka ku rutonde rwa shampiyona, aho APR FC yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, inanirwa gufata umwanya wa kabiri. Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, mu gihe Al-Hilal SC iyoboye shampiyona.
Iki kibazo cyongeye kongera impungenge z’abakunzi ba APR FC ku misifurire y’uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe ivuga ko imaze guhomba amanota atandatu yari kuyishyira ku mwanya wa mbere, bitewe n’imisifurire mibi.
Ku wa Mbere, Umuyobozi wungirije w’icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yabwiye Radiyo Rwanda ko bamenye amakuru avuga ko hari abasifuzi birirwa bigambira mu tubari ko bazakora ibishoboka byose bakavutsa APR FC amanota, mu rwego rwo kuyisubiza hasi, amagambo yateje impaka nshya ku myitwarire n’ubunyamwuga mu misifurire.
Mu gihe FERWAFA ivuga ko yafashe icyemezo gikomeye, abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba niba izi ngamba zizagira ingaruka nziza mu kuzamura icyizere n’ireme ry’imisifurire muri shampiyona y’u Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


