Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Seth Kikuni, yamaze kuva muri icyo gihugu mu ibanga rikomeye, nyuma y’igihe kirekire avugwaho gutotezwa, gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubuzwa ubwisanzure bwa politiki.
Ibi byemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, ryasohowe n’urwego rwitwa “le cadre de concertation des forces politiques et sociales”, ruhuza amashyaka n’imiryango itandukanye iharanira impinduka muri RDC.
Iryo tangazo rivuga ko kuva muri Nzeri 2024, Seth Kikuni yakomeje kuba mu bihe bikomeye birangwa no gufatwa no gufungwa bidasobanutse. Icyo gihe yafashwe n’urwego rw’ubutasi (ANR), afungirwa ahantu hatazwi mu gihe cy’iminsi 28, mbere yo gukatirwa amezi 12 y’igifungo ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe n’ubuyobozi bukuru bwa ANR.
Nyuma y’aho, ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, Seth Kikuni yongeye gufatwa n’inzego z’umutekano ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa, ubwo yari avuye i Nairobi aho yari yitabiriye inama yo gushinga umutwe mushya wa politiki urwanya ubutegetsi uri kwiyita “Sauvons La RDC”, wahise umugira umuyobozi mukuru.
Kuva icyo gihe, pasiporo ye yarafatiriwe, kandi nubwo yakomeje gusaba urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) kuyimusubiza, byaranze burundu. Abari hafi ye bavuga ko ibi byari bigamije kumubuza ubwisanzure bwo kugenda no gukomeza ibikorwa bya politiki.
Iri tangazo ryemeza ko Seth Kikuni yamaze gusohoka muri RDC mu gikorwa cyateguwe mu ibanga rikomeye, gifatwa nk’icy’ubuhanga n’ubutwari, kandi ko ubu ari ahantu hatekanye hatatangajwe mu rwego rwo kurinda umutekano we.
Urwego le cadre de concertation des forces politiques et sociales rwashimiye abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa, ruvuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubugome buri gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, ndetse rusaba amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukomeza gukurikirana iki kibazo.
Iki gikorwa kije gikurikira kwiyongera kw’igitutu ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe igihugu gikomeje kwibasirwa n’umutekano muke mu burasirazuba n’umwuka mubi wa politiki mu gihugu hose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


