Ubutumwa bw’Akasamutwe bwa AFC/M23 ku ngabo za RDC na Wazalendo zasahuye Umujyi wa Uvira

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatanze umuburo ukomeye ku ngabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ribamenyesha ko nibongera kugerageza gutera ibirindiro byaryo, bazatsindwa bikomeye.

Ibi bibaye nyuma y’uko izo ngabo zisubiye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zigakurikizwa n’ibikorwa byo gusahura no gutoteza abasivile, by’umwihariko abaturage b’Abanyamulenge.

Tariki ya 17 Mutarama 2026, AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo bari basigaye mu Mujyi wa Uvira, ivuga ko yari irimo gutegereza koherezwa kw’ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho (neutral forces) kugira ngo zibungabunge umutekano w’abasivile no kwirinda ko umujyi wongera kuba indiri y’imirwano.

Icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kugabanya imvururu n’ingaruka z’intambara ku baturage b’inzirakarengane.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Mutarama 2026, abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo, barimo n’abayobowe n’uwitwa Gen Ngomanzito, bagaragaye binjira mu Mujyi wa Uvira. Bateguje ko bazakomeza urugamba rwo kwirukana AFC/M23 mu bice byose igenzura.

Kuva icyo gitondo, abaturage n’abarwanyi ba Wazalendo bagabye igitero cyibasira ingo z’Abanyamulenge n’insengero zabo, basahura ibikoresho byose byarimo. Hari n’amajwi yumvikanye avuga amagambo y’urwango, arimo abatangaje ko badashaka Abanyarwanda muri Uvira, ibintu byongeye kuzamura impungenge z’ivangura n’itotezwa rishingiye ku bwoko n’inkomoko.

Ku gicamunsi cy’uwo munsi, abasirikare bo mu mitwe y’ingabo zidasanzwe za RDC binjiye mu Mujyi wa Uvira, bamwe bakoresheje imodoka zo mu bwoko bwa Jeep, abandi binjira n’amaguru. Uku kwinjira kwabo kwashimangiye ko Leta ya Kinshasa ishaka kongera kwigarurira uyu mujyi mu buryo bwa gisirikare.

Muri urwo rwego, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi, yaciye amarenga ko ashobora kuva mu buhungiro yari arimo mu Burundi, akagaruka gukorera muri Uvira, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Leta ishaka kugarura ubuyobozi bwayo muri aka gace.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe biyishamikiyeho risubiye muri Uvira, bishoboka cyane ko rigerageza gutera ibirindiro bya AFC/M23, ariko ashimangira ko rizatsindwa.

Mu butumwa yasubizagamo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Mbonimpa yagize ati: “Ingabo zanyu ziri gusubira muri Uvira. Ikizabaho ni uko zizatera ibirindiro byacu. Ikizabaho kandi ni uko zizatsindwa. Ikitazabaho ni uko ubufasha bwa dipolomasi muhora muhabwa kugeza uyu munsi buzahoraho.”

Aya magambo agaragaza icyizere AFC/M23 ifitiye ubushobozi bwayo bwa gisirikare, ndetse n’uko ibona ko inkunga mpuzamahanga RDC yishingikirizaho ishobora kutazahoraho.

Nyuma y’ibi byose, abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma bazamuka berekeza mu bice birimo Kamanyola, hubahirizwa icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye ko bava mu Mujyi wa Uvira bakajya nibura mu ntera ya kilometero 75 bawuvuyemo.

Nubwo bimeze bityo, umwuka mubi n’ubwoba bikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Uvira, aho abaturage b’Abanyamulenge n’abandi basivile bakomeje kwibaza ku mutekano wabo, mu gihe imirwano n’amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

AFC M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC niriyitera, izaritsinda
Ingabo za RDC na Wazalendo byasubiye mu Mujyi wa Uvira AFC M23 ikiwuvamo
AFC M23 yakuye abarwanyi bayo bose mu Mujyi wa Uvira

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui