FERWAFA na Rwanda Premier League byajombye igikwasi mu gisebe cy’abafana ba APR FC.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije na Rwanda Premier League byamaganye bikomeye imyitwarire yaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Al Merrikh SC yo muri Sudani, wakiniwe kuri Stade Amahoro.

Ni umukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026,  ku mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, warangira aya makipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0). Gusa uyu mukino waranzwe n’impaka nyinshi nyuma y’igitego APR FC yatsinze ariko kikaza kwangwa n’abasifuzi, bavuga ko habayemo kurarira.

Umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, ni we wazamuye igitambaro agaragaza ko umukinnyi wa APR FC yari yaraririye, icyemezo cyateye umujinya n’uburakari bukabije mu bafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma y’umukino, abafana ba APR FC batangiye kuririmba indirimbo zirimo amagambo akakaye, basaba ubutabera kandi bashinja abasifuzi n’inzego z’umupira w’amaguru kubogama. Ayo magambo arimo ayavuga ko “batemera akarengane” kandi ko “ntaho bajya”, byatumye umwuka mubi wiyongera mu nkengero za stade.

Si aho byagarukiye kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bamwe muri abo bafana bagaragaye imbere y’Icyicaro cya FERWAFA, aho bagaragaje kutishimira icyemezo cyafashwe ku gitego cyanzwe, ibintu byafashwe nk’imyigaragambyo ishobora guhungabanya umutekano rusange.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA rifatanyije na Rwanda Premier League, izi nzego zagaye iyi myitwarire ivuga ko idakwiriye kandi itemewe mu mupira w’amaguru, kuko ishobora guteza umutekano muke no guhungabanya ituze ry’abaturage.

Iryo tangazo rigira riti: “Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al Merrikh SC.”

Rikomeza rivuga ko hari abafana “bagaragaje imyitwarire irimo imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze rusange, by’umwihariko imyigaragambyo yabereye imbere y’Icyicaro cya FERWAFA.”

Izi nzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda zaboneyeho kwibutsa abakunzi b’uyu mukino ko nubwo hari igihe ibyemezo by’abasifuzi bitanyura abantu bose, bidakwiye kuba imbarutso y’imvururu cyangwa imyitwarire ishobora kuvamo ibyaha. Zasobanuye ko hari inzira zemewe zashyiriweho gutanga ibirego no gusuzuma ibyemezo byabayeho mu mukino.

Iri tangazo ryakurikiye ubutumwa bwatanzwe na Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga, wavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugiye gutanga ikirego ku gitego cyanzwe, hagamijwe gusuzuma niba icyemezo cy’abasifuzi cyari gikwiye.

Gusa Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko kuba hari ikirego kigiye gutangwa bidaha uburenganzira abafana bwo gukora ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha cyangwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uyu mwuka mubi wongeye kugaragaza ikibazo cy’imibanire hagati y’abafana, abasifuzi n’inzego ziyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, aho hakomeje gusabwa kunoza imisifurire no gukemura amakimbirane mu mucyo, hirindwa ko ruhago ihinduka isoko y’amakimbirane aho kuba isoko y’umunezero n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Abafana ba APR FC babanje kwanga gusohoka muri Stade Amahoro

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui