Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufatanya na FARDC kurwanya AFC/M23 wabonye umusada ukomeye cyane

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye kugaragara mu bikorwa byo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushyigikiye, aho cyabahaye izindi toni zirenga eshatu z’amasasu n’intwaro zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza urugamba barimo bahanganyemo ihuriro AFC/M23.

Amakuru aturuka mu masoko yizewe yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko iki gikorwa cyabaye ku wa 14 Mutarama 2026, kibera ku kigo cya gisirikare cya FARDC giherereye i Pinga, muri Teritwari ya Walikale. Ayo makuru avuga ko intwaro, amasasu n’amafaranga byashyikirijwe abayobozi bo mu mitwe irimo FDLR, CMC/Domi na ANCDH/Nyatura Abazungu.

Iki gikorwa cyabereye imbere y’abofisiye bakuru b’ingabo za RDC, barimo Col. Mokoko ushinzwe ibikorwa mu karere ka gisirikare ka 34, Col. Salomon Tokolonga uyobora Rejima ya 3402 akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’ingabo zikorera i Pinga, ndetse na Col. Cyprien Semivumbi, umuhuzabikorwa w’imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nubwo Leta ya RDC isanzwe ivuga ko ubufatanye n’umutwe wa FDLR bukorwa n’abasirikare ku giti cyabo badakurikije amabwiriza ya Leta, imiterere n’imigendekere y’iki gikorwa cyabereye i Pinga bigaragaza ko ari gahunda yateguwe kandi yashyizwe mu bikorwa n’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu.

Nyuma yo guhabwa izi ntwaro n’amasasu, abayobozi b’iyi mitwe yitwaje intwaro bayijyanye mu bice bimaze igihe biberamo imirwano ikaze. Ibyo bice birimo Bashali-Mokoto, Malemo na Buhimba muri Teritwari ya Masisi, Jardin Théicole de Ngeri (JTN) na Katsiro muri Teritwari ya Rutshuru, aho iyo mitwe imaze igihe igaba ibitero ku baturage no ku ihuriro AFC/M23.

Amakuru yandi akomeje guturuka i Pinga yemeza ko ku wa 13 Mutarama 2026, hagejejwe abacanshuro barenga 50 bo mu mutwe uzwi nka Blackwater, kugira ngo bafashe FARDC n’imitwe bikorana mu kugaba ibitero mu bice biri ku mupaka wa Teritwari za Masisi na Walikale.

Si ubwa mbere FARDC igaragaye ifasha FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho. Tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Leta ya RDC yari yagejeje i Pinga toni eshatu z’amasasu n’izindi toni eshatu z’amasasu, zoherezwa ku mitwe ya FDLR, NDC-R n’indi mitwe ya Nyatura ku munsi wakurikiyeho, hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Col. Tokolonga.

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ubu bufasha bukomeje guhabwa imitwe yitwaje intwaro, hamwe no gukoresha abacanshuro, bugaragaza ko Leta ya RDC idaha agaciro amasezerano y’amahoro yagiranye n’u Rwanda ku wa 27 Kamena 2025, ayo masezerano yagizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hashingiwe kuri ayo masezerano, Leta ya RDC yari yemeye gusenya no kurandura burundu umutwe wa FDLR, ufatwa nk’uwateje umutekano muke mu karere mu gihe kirenga imyaka 30. Icyakora, ibikorwa bikomeje kugaragara byo gushyigikira uwo mutwe w’iterabwoba bigaragaza ko urugendo rwo kuwurandura rukiri rurerure kandi rugaragaramo imbogamizi zikomeye za politiki n’igisirikare.

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, abenshi bakomeje kwibaza niba koko ubuyobozi bwa Kinshasa bufite ubushake bwa nyabwo bwo kugera ku mahoro arambye, cyangwa niba gukoresha imitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro ari byo bukomeje guhitamo mu guhangana n’ababurwanya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kuddukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui