Umukinnyi uri mu bakunzwe cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi agiye kurongora ukobwa bafitanye abana batatu

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Phanuel Kavita, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gutanga amarenga akomeye y’uko umwaka wa 2026 ashobora gusezera burundu ku buzima bwo kuba ingaragu, akinjira mu rugo n’umufasha we bafitanye abana batatu, Kristin Saunders.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, Kavita yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze atambutsa ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima, agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Kristin Saunders, anahamya ko mu gihe cya vuba bazaba umwe ku mugaragaro. Yavuze ko yarangije umwaka wa 2025 ari kumwe n’umugore yiteguye kubana na we ubuzima bwe bwose, ashimangira ko gusangira ubuzima mu rukundo ari isezerano ridashira.

Aya magambo Kavita yayaherekeje amafoto aishimishije yafatiwe mu mujyi wa Dakar muri Sénégal, aho bombi bari bagiye mu biruhuko. Amafoto yabo yagaragaje akanyamuneza, ituze n’urukundo rugaragara, ibintu byatumye abakunzi babo n’abakurikira ruhago y’u Rwanda bagira ibyishimo bikomeye, banatandukanye ubutumwa bwo kubifuriza ishya n’ihirwe.

Phanuel Kavita w’imyaka 32 ni umwe muri ba myugariro b’inararibonye Amavubi agenderaho mu mikino mpuzamahanga. Kuri ubu akinira ikipe ya Birmingham Legion mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze kwigaragaza nk’umukinnyi w’umuhanga, uhamye mu bwugarizi kandi ufite ubunararibonye buhambaye.

Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, Kavita yanyuze mu makipe atandukanye arimo RSL Academy, Puerto Rico FC, St. Louis FC, Real Salt Lake ndetse na Clemson Tigers, ibintu byamuhaye ubunararibonye bwihariye mu mupira wo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nkuru y’urushako itegerejwe ishyira Kavita mu bakinnyi b’Amavubi bakomeje kugaragaza impinduka nziza mu mibereho yabo yo hanze y’ikibuga. Abaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi ukina hanze y’igihugu ugaragaje ko umwaka wa 2026 ushobora kumusiga asezeye ku bugaragu, nyuma ya Kwizera Jojea wa Rhode Island, uherutse kwambika impeta Lorin Huff mu bihe bishize.

Ku bakunzi b’Amavubi n’abakurikirana umupira w’amaguru w’u Rwanda, iyi nkuru ni indi shusho igaragaza ko abakinnyi b’igihugu bakomeje gutera imbere, haba mu kazi kabo ka siporo ndetse no mu mibereho yabo bwite, ibintu bikomeza kubaha ituze n’imbaraga zo guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe abakunzi be bakomeje gutegereza itangazo rihamya itariki n’imigenzo y’ubukwe bwe, Phanuel Kavita akomeje kwerekana ko 2026 ari umwaka w’impinduka, urukundo n’intambwe nshya mu buzima bwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kuddukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

One Comment on “Umukinnyi uri mu bakunzwe cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi agiye kurongora ukobwa bafitanye abana batatu”

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui