U Rwanda rwasobanuye umuhuza rushaka mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari atazagerwaho gusa binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ahubwo ko bizasaba umuhuza ushobora guhuza impande zose mu buryo buboneye kandi butabogamye, bityo ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye umutekano w’akarere bikabona ibisubizo birambye.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge, byabereye kuri Ambasade ya Amerika i Kigali ku wa 4 Kamena 2026.

Muri uwo muhango wahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abadipolomate n’abafatanyabikorwa b’ibihugu byombi, Nduhungirehe yashimangiye ko umubano hagati y’u Rwanda na Amerika umaze imyaka myinshi utanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya ndetse n’umutekano.

Yavuze ko uwo mubano ukomeje gukomera uko imyaka ishira, cyane cyane muri iki gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 64 ishize bifitanye ubufatanye bwa dipolomasi.

Ati: “Ubufatanye rero hagati y’u Rwanda na Amerika bwatanze umusaruro mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga ibishya, umutekano n’ibindi byinshi. Ku buryo rero dufatanya mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda kandi tukaba tubyishimiye.”

Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi by’ishoramari ry’Abanyamerika bikorera mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bikomeje kongera ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Mu ngero zifatika yatanze harimo sosiyete ya Trinity Metals ikorera mu Rwanda, icukura amabuye ya Tungsten afite agaciro gakomeye ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Hano hari sosiyete y’Abanyamerika yitwa Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro yo mu rwego rwa Tungsten. U Rwanda ni urwa gatandatu ku Isi mu kugira Tungsten tukaba twaranohereje mu mezi ashize Tungsten ku isoko ryo muri Amerika, ni ibintu byiza byo kwishimira.”

Nubwo ubufatanye bw’ubucuruzi n’ishoramari bwagarutsweho cyane, ingingo yibanzweho kurushaho ni uruhare rwa Amerika mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka ushize, Amerika yabaye umuhuza mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC, byasojwe no gushyirwaho umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yabereye i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka amahoro mu karere, kuko akubiyemo ingingo zitandukanye zirebana n’umutekano, ubukungu, ibikorwa remezo n’ibijyanye n’ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi.

Nduhungirehe yavuze ko Kigali ikomeje kubona Amerika nk’umufatanyabikorwa ushobora kugira uruhare rugaragara mu gushyigikira amahoro, ariko ashimangira ko icyo gihugu cyakomeza kugira akamaro ari uko gikomeza gukorera ku ihame ryo kutabogama.

Ati: “Amerika kandi nk’uko mubizi ikaba ari umuhuza mu mishyikirano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, tukaba kandi twizera ko Amerika yadufasha kugira ngo tugarure amahoro arambye mu karere, ikadufasha iba umuhuza uhuza impande zombi ku buryo butabogamye ari byo bizatugeza ku mahoro arambye mu karere.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora gukemurwa hadakemuwe ikibazo cy’umutwe wa FDLR, Kigali ivuga ko ugizwe n’abafite amateka n’ingengabitekerezo bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu masezerano ya Washington, harimo gahunda yo gusenya FDLR bikorwa n’ingabo za RDC, nyuma yaho u Rwanda rukazakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge z’umutekano. Harimo kandi gahunda yo gucyura impunzi no gushaka ibisubizo by’ibibazo byatumye abaturage benshi bava mu byabo.

Abasesenguzi babona ko iyo gahunda ishobora kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zizamura icyizere hagati y’impande zombi, cyane cyane niba buri ruhande rwubahirije ibyo rwiyemeje.

Ku ruhande rw’ubukungu, amasezerano ya Washington ateganya ko u Rwanda na RDC bizagura ubufatanye mu bikorwa remezo binini bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu karere.

Muri byo harimo umushinga wa Rusizi III uzatanga megawati 206 z’amashanyarazi. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira mu mwaka wa 2030, ukazatwara miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika kandi ugatanga amashanyarazi ku baturage barenga ibihumbi 300 bo mu karere.

Hari kandi gahunda yo kongera agaciro ku mabuye y’agaciro aho kuyohereza hanze adatunganyijwe. U Rwanda na RDC byemeranyije gukorera hamwe kugira ngo ayo mabuye atunganyirizwe mu karere, bityo abaturage bakungukiramo imirimo, ikoranabuhanga n’inyungu zisumbuyeho.

Ikindi gice cy’ingenzi kiri muri ayo masezerano ni ubufatanye mu gukoresha Gaz Méthane iboneka mu Kiyaga cya Kivu, hagamijwe kuyibyazamo amashanyarazi no kongera ingufu zikenewe mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kugaragaza ko amahoro arambye azaturuka ku bufatanye bwubakiye ku nyungu rusange, aho ubukungu, ibikorwa remezo n’ubucuruzi bizafasha kugabanya amakimbirane ashingiye ku kutizerana no guhatanira umutungo kamere.

Mu gihe ibiganiro bikomeje n’abahuza mpuzamahanga bagakomeza gushakisha ibisubizo, Kigali igaragaza ko ikeneye umuhuza ushobora guhuza impande zose mu kuri no mu butabera, aho kutarobanura uruhande rumwe.

Ku Rwanda, umuhuza nk’uwo ni we ushobora gufasha akarere kuva mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi, maze amahoro arambye akagera ku baturage bo mu Rwanda, muri RDC no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui