Uruzinduko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriye i Moscow mu Burusiya rwahise ruba kimwe mu byaganiriweho cyane muri dipolomasi ya Afurika muri iki gihe. Ni uruzinduko rw’amateka kuko rubaye nyuma y’imyaka 57 Perezida wa mbere wa Tanzania, Julius Kambarage Nyerere, asuye icyo gihugu mu 1969.
Perezida Samia yageze i Moscow ku butumire bwa Perezida Vladimir Putin mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Nubwo impande zombi zatangaje ko ibiganiro byibanze ku bucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu iterambere, abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko hari ibirenze ibyo byagaragaye ku mugaragaro.
Mu butumwa Perezida Samia Suluhu yashyize ku rubuga rwa X nyuma yo kugirana ibiganiro na Putin muri Kremlin, yavuze ko baganiriye ku buryo bwo kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ibikorwa remezo ndetse n’ubukerarugendo.
Samia yagize ati: “Twishimiye hamwe izamuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu, bwiyongereyeho 72% hagati ya 2020 na 2025.”
Yakomeje ati: “Ariko kandi, dushingiye ku mateka maremare y’ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byacu, twemeranyije kongera imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo abaturage b’ibihugu byacu barusheho kubona inyungu mu bukungu no mu mibereho myiza.”
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byabo byibanze no ku gushaka uburyo bwo gufungura amahirwe mashya ku baturage b’ibihugu byombi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu gushora imari no guteza imbere ubufatanye mu nzego zifatwa nk’inkingi z’iterambere.
Icyakora, inyuma y’aya magambo ya dipolomasi, hari ikibazo gikomeje kwibazwa n’abatari bake: Ese ni iki Vladimir Putin ashaka muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)?
Iki kibazo kirushaho gukomera kubera ko uru ruzinduko rubaye mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya by’ihangana rya geopolitike hagati y’ibihugu bikomeye.
Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, u Burusiya bwahuye n’ibihano bikomeye byafashwe n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba. Ibyo byatumye Moscow itangira gushaka amasoko mashya, abafatanyabikorwa bashya n’inshuti nshya muri Afurika, Aziya no muri Amerika y’Amajyepfo.
Afurika y’Iburasirazuba ni kamwe mu turere dufite agaciro gakomeye muri uyu mukino wa geopolitike. Ni akarere gafite ibyambu bikomeye ku Nyanja y’Abahinde, amasoko ari kwaguka, umutungo kamere mwinshi ndetse n’ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko ushimishije.
Muri uwo murongo, Tanzania ifatwa nk’irembo ry’akarere. Ibyambu bya Dar es Salaam na Mtwara bifite uruhare rukomeye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi igihugu gifite ijambo rikomeye mu bibazo bya politiki n’umutekano byo mu karere.
Abasesenguzi benshi babona ko kwakira Perezida Samia Suluhu muri iki gihe ari ubutumwa Putin yashakaga kohereza ku isi, agaragaza ko u Burusiya bugifite inshuti n’abafatanyabikorwa muri Afurika nubwo bukomeje guhangana n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Ku rundi ruhande ariko, Tanzania nayo isa n’iri gukurikiza umurage wa Julius Nyerere wo kutabogama. Mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, Nyerere yari umwe mu bayobozi bakomeye bashyigikiraga ihuriro ry’ibihugu bitabogamye. Yashakaga kugirana umubano mwiza n’ibihugu byose aho kwisunga uruhande rumwe gusa.
Perezida Samia Suluhu nawe mu myaka ine ishize yubatse umubano na Amerika, ibihugu by’u Burayi, u Bushinwa, u Buhinde ndetse n’ibihugu by’Abarabu. Uruzinduko rwe i Moscow rutuma benshi babona ko Tanzania ishaka gukomeza gukorana n’impande zose aho kwishyira ku ruhande rw’igihangange kimwe.
Hari kandi abasesenguzi babona ko uru ruzinduko rushobora kugira icyo rusobanuye ku bibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri EAC kandi yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kugarura amahoro muri Congo. Yagiye yohereza ingabo mu butumwa bwa Loni ndetse inagira uruhare mu ngabo za SADC zoherejwe muri icyo gihugu.
Nubwo nta makuru agaragaza ko ikibazo cya Congo cyari ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bya Samia na Putin, bamwe mu basesenguzi bavuga ko Moscow ishobora kuba ishaka gukomeza kwagura ijambo ryayo mu karere binyuze mu bihugu bifite uruhare rukomeye muri dipolomasi y’Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bibaye mu gihe Amerika ikomeje kugira uruhare runini mu gushakira umuti ikibazo cya Congo, u Bushinwa bukaba bukomeje kwagura ibikorwa byabwo by’ubukungu n’ibikorwa remezo mu karere. Ubu n’u Burusiya burashaka kongera kugaragara nk’umukinnyi ukomeye muri uwo mukino.
Hari n’ababona ko uru ruzinduko rwohereza ubutumwa butaziguye i Washington no mu Burayi. Mu mezi ashize, Tanzania yagiye ihura n’ibiganiro bikomeye bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Kugirana ibiganiro bya hafi na Moscow bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kwereka abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba ko Dar es Salaam ifite amahitamo menshi mu rwego rwa dipolomasi.
Ku Rwanda, Uganda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’uko Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kuba ahahurira inyungu z’ibihugu bikomeye ku isi. Amerika, u Bushinwa, Turukiya n’Uburusiya byose birimo guhatanira kongera ijambo ryabyo muri aka karere.
Nubwo uru ruzinduko rutahita ruhindura imbaraga za politiki n’umutekano mu karere, rwerekanye ko Tanzania irushaho kwiyubaka nk’umuhuza n’umukinnyi ukomeye muri dipolomasi mpuzamahanga.
Nyuma y’imyaka 57 Julius Nyerere asuye Moscow, Samia Suluhu yongeye gufungura urundi rupapuro rushya mu mubano wa Tanzania n’u Burusiya.
Icyakora ikibazo gikomeje kuganza ibiganiro ni kimwe gusa: Ese Putin arimo kubaka ikiraro kimuhuza na Afurika y’Iburasirazuba binyuze muri Tanzania, cyangwa Dar es Salaam iri gukina umukino wa dipolomasi ugamije kwagura amahitamo yayo hagati y’ibihangange by’isi? I
gisubizo nyacyo gishobora kuzagaragara mu myaka iri imbere, ariko ikigaragara ubu ni uko Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kuba kimwe mu bibuga bikomeye by’irushanwa rishya rya geopolitike riri guhindura isura y’isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

