Ikindi gihugu cya EAC cyadutsemo imirwano ikomeye igihanganishije n’Inyeshyamba, ibifaru biratwikwa mu murwa mukuru

Mu gihe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gahanze amaso ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye rwongeye kumvikana mu mihanda y’umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, aho imirwano ikomeye yadutse hagati y’ingabo za Leta n’imitwe ifitanye isano n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo mirwano yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ikomeza no kuri uyu wa Kane, mbere yo gukwira mu bice bitandukanye by’umujyi birimo Howlwadag na Abdiaziz. Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko bumvise amasasu menshi ndetse n’urusaku rw’intwaro ziremereye rwamaze amasaha menshi, ibintu byateye ubwoba abaturage benshi bagahitamo guhunga ingo zabo.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru ChimpReports, cyegereye igisirikare cya Uganda gisanzwe gifite ingabo muri Somalia, agaragaza ko impande zihanganye zirimo ingabo za Leta ya Somalia ku ruhande rumwe ndetse n’imitwe ivugwa ko ifitanye isano n’abayobozi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri abo bayobozi harimo Sheikh Sharif Sheikh Ahmed wahoze ari Perezida wa Somalia ndetse na Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’Intebe. Bivugwa ko imirwano yibanze cyane hafi y’ingo zabo ndetse no mu duce twari twateganyirijwemo ibikorwa bya politiki.

Hassan Ali Khaire yashinje ubutegetsi bwa Perezida Hassan Sheikh Mohamud kuba buri gukoresha imbaraga za gisirikare mu buryo bukomeye kugira ngo bugabanye ijwi ry’abatavuga rumwe na bwo.

Yavuze ko: “Kidatoranya.”

Yasobanuye ko ibyo bitero byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi banyapolitiki, yongeraho ko we na bagenzi be bari mu kaga gakomeye kubera uko ibintu byifashe.

Abaturage bo muri Mogadishu bavuga ko imyaka yari ishize nta mirwano ikomeye nk’iyi yongeye kumvikana mu bice byinshi by’umurwa mukuru icyarimwe. Mu mihanda hagaragaye ibifaru n’izindi modoka za gisirikare, ibintu byatumye benshi bibaza niba igihugu kitari gusubira mu bihe bikomeye by’umutekano muke.

Hari amakuru avuga ko bimwe muri ibyo bifaru byashenywe cyangwa bigatwikwa mu gihe cy’imirwano. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyotsi miremire izamuka mu bice bimwe by’umujyi, mu gihe impande zihanganye zikomeje kurebana ay’ingwe.

Iyi mirwano yanazamuye impaka ku bufatanye bwa gisirikare hagati ya Somalia na Turukiya. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Leta gukoresha inkunga ya gisirikare ifitanye isano na Turukiya mu bikorwa byo guhangana n’abanyapolitiki bayinenga, mu gihe ubutegetsi bwa Mogadishu butaratanga ibisobanuro birambuye kuri ibyo birego.

Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye yatangaje impungenge ku mutekano w’abasivili. Yasabye impande zose guhagarika imirwano no guha amahirwe ibiganiro bya politiki kugira ngo hirindwe ko ikibazo kirushaho gukomera.

Ibi bibaye mu gihe Somalia ikomeje gushaka gushimangira umwanya wayo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kwinjira burundu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Tariki 15 Ukuboza 2023, Perezida Hassan Sheikh Mohamud yashyize umukono ku masezerano yemeje kwinjira kwa Somalia muri uwo muryango, imbere ya Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir wari uyoboye EAC muri icyo gihe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Kwinjira kwa Somalia muri EAC byafashwe nk’intambwe ikomeye ishobora gufasha ubukungu bw’akarere kubera ko icyo gihugu gifite inkombe ndende ku Nyanja y’Abahinde, ibintu bifungura amahirwe mashya mu bucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari.

Nubwo bimeze bityo, hari abagaragaje impungenge kuva icyo gihugu cyakwemererwa kwinjira muri uwo muryango. Bashingiraga ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi birimo imitwe yitwaje intwaro, amakimbirane ya politiki ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Imirwano iri kubera i Mogadishu uyu munsi isa n’ishyigikira ibyo byari byaravuzwe n’abakekaga ko urugendo rwo kugera ku mutekano urambye muri Somalia rugikomeye.

Mu gihe abaturage bakomeje guhunga no gushakisha aho bikinga, amaso y’abatuye akarere ndetse n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje guhanga ku buyobozi bwa Somalia kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki cyahagarika aya makimbirane mbere y’uko arushaho gukaza umurego.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui