Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Gen. Evariste Ndayishimiye, yongeye gushyirwa mu majwi y’impaka ku ruhare rwe mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye nyuma y’uko yakiriye intumwa z’urubuga East Congo Diaspora, zamugejejeho ubutumwa buherekejwe n’impano y’ishimwe ndetse zimwizeza ko amateka azamwibuka nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare mu gushaka amahoro arambye muri ako karere.
Izo ntumwa zakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Gitega kuri uyu wa Gatatu. Zari ziyobowe na Pasiteri Joshua Kibezi Munonge, uyobora East Congo Diaspora, urubuga rwiyemeje gushishikariza ishoramari no guteza imbere ubukungu mu burasirazuba bwa Congo, rufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rwego rwo kugaragaza icyo zita gushimira ubwitange bwa Perezida Ndayishimiye, izo ntumwa zamushyikirije impano y’ifoto ye.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Burundi binyuze ku rubuga X, iyo mpano yari igamije “gushimira ubwitange adahwema kugaragaza mu guharanira amahoro, umutekano, n’ubwiyunge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Pasiteri Joshua Kibezi Munonge yashimangiye ko ubuyobozi bwa Perezida Ndayishimiye bwagaragaje ubushake bwo kwegera abaturage bagizweho ingaruka n’intambara n’amakimbirane.
Yanashimiye abaturage b’u Burundi bakomeje kwakira impunzi z’Abanyekongo bahunga imirwano n’umutekano muke mu gihugu cyabo.
Mu butumwa bwe, Joshua Kibezi Munonge yavuze ko “ibisekuru biriho ndetse n’ejo hazaza mu burasirazuba bwa DRC bazibuka Perezida Ndayishimiye nk’umuntu waharaniye amahoro, wagize uruhare runini mu gushakira igisubizo kirambye cy’ibibazo by’umutekano mu karere”.
Aya magambo ariko yakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane ku bakurikirana ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bibaza niba koko Perezida Ndayishimiye ashobora gusigara mu mateka nk’umuyobozi waharaniye amahoro cyangwa niba ibikorwa by’ubutegetsi bwe bizakomeza kumugaragaza nk’umwe mu bagize uruhare mu gukomeza amakimbirane.
Mu myaka yashize, Guverinoma y’u Burundi yakunze kuvugwaho uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa Congo. U Rwanda n’imiryango mpuzamahanga itandukanye byagiye bishinja ubutegetsi bwa Gitega gukorana cyangwa gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Kimwe mu bibazo byakunze kuvugwa ni ibijyanye n’umutwe wa FDLR. Raporo zitandukanye z’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’imiryango mpuzamahanga zagaragaje ko hari ubufatanye hagati y’inzego zimwe na zimwe z’u Burundi n’uyu mutwe ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’abawukomokaho.
U Rwanda rwakomeje kuvuga ko ubu bufatanye bubangamira umutekano warwo ndetse bukaba kimwe mu bitera umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byo mu karere.
Hari kandi n’ibirego byagiye bivugwa ku mutwe wa FLN. Mu nkuru n’inyandiko zitandukanye, u Burundi bwagiye bushinjwa kuba bwarabaye inzira cyangwa ahantu hifashishijwe n’abarwanyi b’uyu mutwe wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda, birimo n’ibyahitanye abaturage mu bice bya Nyungwe no mu Karere ka Nyaruguru.
Ku rundi ruhande, ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’ingabo za FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Ubu bufatanye bugamije kurwanya ihuriro rya AFC/M23 ryigaruriye ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko uruhare rw’u Burundi muri iyi ntambara rwafashije Guverinoma ya Kinshasa kugumana igitutu ku ihuriro rya AFC/M23.
Abandi bo bagaragaza ko kwinjira kw’ingabo z’ibihugu byinshi muri iyi ntambara byatumye ikibazo kirushaho gukomera, abaturage bagakomeza guhunga, ibikorwa remezo bigasenyuka, ndetse amahirwe yo kugera ku gisubizo cya politiki akagabanuka.
Hari kandi ibirego byagiye bitangwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’amatsinda ahagarariye abaturage bo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, ashinja FARDC, Wazalendo n’abafatanyabikorwa babo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byibasira abaturage bamwe na bamwe, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda n’Abanyamulenge.
Mu gihe East Congo Diaspora ivuga ko Perezida Ndayishimiye akwiye gushimirwa uruhare rwe mu gushaka amahoro no gufasha impunzi, abanenga ubutegetsi bwe bo bavuga ko ibikorwa bifatika by’u Burundi ku rugamba ari byo bizagena uko amateka azamwibuka.
Ikibazo gikomeje kwibazwa n’abatari bake ni kimwe: Ese imyaka iri imbere izerekana Perezida Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi wahagaritse amaraso yamenetse mu burasirazuba bwa Congo, cyangwa izamugaragaza nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare mu ntambara yakomeje gusenya ubuzima bw’abaturage bo muri ako karere?
Igisubizo cy’iki kibazo kizaterwa n’uko urugendo rw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruzagenda mu myaka iri imbere, ndetse n’uruhare nyarwo ibihugu byo mu karere bizaba byaragize mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze imyaka myinshi bihangayikishije abaturage ba Congo n’abaturanyi babo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

